ImikinoInkuru Nyamukuru

Abakinnyi ba Mukura barimo Nkomezi bambuwe n’iyi kipe

Abakinnyi babiri bafitiwe amafaranga na  Mukura VS, barishyuza bakoherezwa kwa perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier wabaguze.

Nkomezi Alexis wari wasinyiye Mukura VS amasezerano y’imyka ibiri, aracyafitiwe miliyoni 5 Frw

Kuva umwaka w’imikino 2021/2022 warangira, amwe mu makipe afitiye amafaranga abakinnyi n’abatoza, yararuciye ararumira aryumaho.

Hamwe mu hazwi kuryumaho iyo bafitiye amadeni abakinnyi, ni muri Mukura VS yo mu Akarere ka Huye.

Babiri mu bahoze ari abakinnyi ba Mukura VS ari bo Nkomezi Alexis na Mutijima Janvier, nanubu ntibazi niba haza gukurikiraho kwitabaza Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, kugira ngo babashe kwishyurwa n’iyi kipe.

Aba bombi bafitiwe amafaranga bataherewe igihe ubwo basinyiraga iyi kipe amasezerano.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Nkomezi wenyine afitiwe miliyoni 5 Frw ariko atazi niba azayabona kuko iyo yishyuje abwirwa kujya kwishyuza uwahoze ayobora Mukura VS [Nizeyimana Mugabo Olivier].

Umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Mukura VS arik uzi neza iby’iki kibazo cya Mutijima na Nkomezi, yabwiye UMUSEKE ko iyo bagerageje kwishyuza amafaranga baberewemo, babwirwa kujya kwishyuza uwabaguze [Nizeyimana Mugabo Olivier] watorewe kuyobora Ferwafa.

Yagize ati “Iyo batse amafaranga yabo abayobozi bariho, barababwira ngo bajye kwishyuza perezida Olivier niwe wabaguze.”

Uyu mukinnyi utifuje ko amazina ye ajya hanze, yanavuze ko abandi bose bari baberewemo amafaranga n’iyi kipe bishyuwe hagasigara aba babiri, ariko ahanini bigaterwa n’uko batifuzwaga mu ikipe.

Umwe mu bakomeje gushyirwa mu majwi mu kudindiza bya hato na hato ibikorwa bya Mukura VS, ni Umuyobozi Mukuru wayo, Gasana Jérôme ariko ushobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe nyuma ya byinshi byamuvuzweho.

Mutijima Janvier [uri iburyo] yimwe amafaranga afitiwe na Mukura VS animwa ibaruwa imurekura
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button