Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yishimiye ba Offisiye bashya RDF yungutse

Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo Umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame yasoje amasomo y’ibanze ya gisirikare, ndetse yambikwa ipeti rya Sous-Lieutenant, Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yagaragaje ko imwishimiye we na bagenzi be babiri.

IAN Kagame uri ibumoso, yasoje amasomo ari kumwe n’abandi Banyarwanda babiri, Park UDAHEMUKA na DAVID NSENGIYUMVA bose bambitswe Sous-Lieutenant

Kuri Twitter ya Ambasade hariho amashusho agaragaramo Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bagiye gushyigikira umwana wabo, ndetse hakaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yanditse iti “Ni iby’agaciro kwishimira ba Offisiye ba RDF basoje amasomo mu ishuri Royal Military Academy Sandhurst, muri iyi weekend.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Turabashimiye, tunabifurije ibyiza mu kazi kabo ku gihugu no mu ngabo z’u Rwanda.”

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo ruvuga ko IAN Kagame yasoje amasomo y’ibanze ya gisirikare ku wa Gatanu tariki 12 Kanama, 2022 akaba asoreje rimwe n’abandi Banyarwanda babiri, Park UDAHEMUKA na DAVID NSENGIYUMVA.

Mme Ange Kagame, imfura ya Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko ashyigikiye musaza we.

Kuri Twitter yashyize ubutumwa ku ifoto igaragaza Ian Kagame na bagenzi be ati “Munteye ishema cyane.” [arenzaho akamenyetso k’umutima n’akaboko kagaragaza imbaraga].

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame yasoje amasomo y’ibanze ya gisirikare

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button