Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kayonza: Urubyiruko rwasabwe guhanga udushya hagamijwe kurandura ubukene

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rwasabwe guhanga udushya tugamije guteza imbere ubuhinzi, ubworozi n’ubudozi mu buryo bw’umwuga mu rwego rwo guharanira kurandura ubukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Leon yasabye urubyiruko guhanga udushya

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko, mu birori byabereye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 12 Kanama 2022.

Muri ibi birori byabanjirijwe n’umuganda wo kubakira inzu imiryango ibiri itishoboye byakozwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Ndego n’urwo muri Nyamirama rukorana n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta witwa Benishyaka, urubyiruko rwasabwe gukora ibyabateza imbere bakoresheje amaboko ndetse no gutera ikirenge mu cy’Inkotanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Leon yavuze ko urubyiruko rufite amaboko yo kubaka Igihugu mu gihe akoreshejwe neza ariko asaba ko bakomeza kugaragaza imyitwarire myiza.

Yavuze ko urubyiruko rwakora ibikorwa byubaka igihugu kandi ntibikureho imikino no kwidagadura.

Ati “Tubibutsa ko ibikorwa atari ugukina no kwidagadura gusa n’ibindi bikorwa byo kubaka bakwiriye kubigiramo uruhare bafatanyije n’abakuru kuko babarusha inararibonye.”

Gitifu Karuranga yibukije urubyiruko ko rugomba gukoresha ibintu bicye bihari kandi rukikura mu bukene.

Ati ” Tugomba gukunda umurimo no kuwunoza, icyo ukoze ugikorane umutima ushaka n’ubuhanga kandi ku ntego.”

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyamirama na Ndego rwabwiye UMUSEKE ko “Urubyiruko rwabohoye igihugu rutananirwa kubaka amazu y’abatishoboye, gusubiza abana mu ishuri n’ibindi bikorwa by’iterambere bafatanije n’abakuru.”

Uwitwa Maniriho Pierre wo mu Murenge wa Ndego mu Kagari ka Byimana yagize “Ndasaba urubyiruko bagenzi banjye kuza tugafatanya gukorera igihugu kuko nicyo cyatubyaye.”

Maniriho Pierre wo mu Murenge wa Ndego mu Kagari ka Byimana umwe mu rubyiruko rufashwa na Benishyaka

Nyamuhungu Jane, Umuyobozi w’umuryango Benishyaka ukorera mu Karere ka Kayonza, yavuze ko guhuza urubyiruko bakorana rwo mu Murenge wa Nyamirama n’uwa Ndego ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko bigamije guhura bakamenyana, bagasabana kugira ngo bashobore guhanga udushya.

Nk’umubyeyi yasabye urubyiruko kutishora mu biyobyabyenge no guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe.

Yagize ati “Iyo mugiye mu busambanyi mutarageza igihe muba mukora icyaha kandi Imana yanga ubusambanyi urunuka, nka Benishyaka turabasaba ngo mwihane icyo kintu.”

Yasabye urubyiruko gukunda umurimo no kubyaza umusaruro amahirwe bafite, by’umwihariko yashimiye Via Agro Forestry ibatera inkunga kugira ngo inzozi z’urubyiruko zibashe kuba impamo.

Benishyaka ikorana n’urubyiruko 100 rwo mu Murenge wa Nyamirama nsetse n’urundi rwo mu Murenge wa Ndego mu bikorwa birimo ubuhinzi, ubworozi, kwigishwa imyunga n’ibindi bigamije kuruzamura.

Mu bikorwa by’iterambere urubyiruko rumaze kugezweho n’uyu muryango harimo aborojwe ingurube, bose bahawe telefone zigezweho (Smart Phones) zibafasha kumenya ibigezweho no gushaka amasoko y’umusaruro wabo.

Mu mwaka wa 2020 hakozwe pepiniyeri yatanze ibiti ibihumbi 150, muri 2021 hakozwe iyatanze ibiti ibihumbi 140 naho muri 2022 mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama bafite pepiniyeri irimo ibiti ibihumbi 120.

Bitangwa mu baturage mu buryo bwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere no guhangana n’imirire mibi.

Urubyiruko rw’abakobwa rwo muri iyo mirenge rwigishwijwe kudoda imipira y’indodo ruhabwa imashini 8 zigezweho.

Ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko wa 2022, abakobwa bakora ubudozi bw’imipira y’indodo, bahawe ibidongi 100 mu rwego rwo kubashyigikira mu iterambere.

Habaye ubusabane bwaranzwe no kumurika impano z’urubyiruko ndetse n’imikino yahuje urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyamirama na Ndego.

Urubyiruko rwashimiwe kandi ibikorwa rukora harimo no gukeburana ku bibazo bishobora kurugwirira, rwibutswa ko kwishora mu birusubiza inyuma byanabangiriza ejo habo heza.

Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko watangiye kwizihizwa mu 1999. Muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’Abakuru n’Abato mu kubaka u Rwanda twifuza.”

 

Urubyiruko rwakoze umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye


Nyamuhungu Jane umuyobozi w’umuryango nyarwanda utari uwa Leta witwa Benishyaka
Iyi n’imipira idodwa n’aba bakobwa
Ibidongi 1000 by’indodo byahawe abakora umwuga w’ubudozi, basabwa kubibyaza umusaruro
Frank Mugabo umunyamabanga nshingwabikorwa wa Benishyaka utera inkunga ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Kayonza

Umuyobozi muri Via Agro Forestry yasabye urubyiruko guhanga udushya mu buhinzi bw’ibiti no kurushaho kubungabunga no kurengera ibidukikije
Habayeho ubusane bacinya akadiho ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko
Abayobozi muri Benishyaka bibukije ko hakenewe ubufatanye hagati y’urubyiruko n’abakuru
Babyinnye bigezweho bishimira ibyo bamaze kugezwaho na Benishyaka ndetse n’ubuyobozi bwiza
Urubyiruko rwiyerekanye mu mbyino gakondo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button