Uncategorized

Aline Gahongayire yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Amen’,

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Amen’, ishimangira ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere, ahubwo buri wese utegereje amasezerano akwiye guhora yiteguye.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana ukunzwe mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, ni bwo uyu muhanzikazi yashyize hanze iyi ndirimbo ‘Amen’ yabaye iya mbere kuri album ye ya karindwi.

Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 47’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Ishimwe Karake Clement naho amashusho yakozwe na Gad.

Aline Gahongayire yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko ubutumwa bw’ingenzi muri iyi ndirimbo ari ukumvikanisha ko ‘nta jambo Imana ivuga ngo rihere’.

Akomeza ati “Ushobora kuba utegereje Imana, ariko igihe cyose wategereza ntabwo uzaheba kuko izagutabara. Rero, wowe itegurire kwakira icyiza cyiva ku Mana. Ibyo waba uri kunyuramo byose itegura kwakira icyiza cyiva ku Mana. Mu bitekerezo bwawe wumve ko nta jambo Imana rivuga ngo rihere.”

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’ asohoye iyi ndirimbo nyuma y’urugendo aherutse gukorera mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania na Kenya agamije kureba uko azamenyekanisha Album ye ya karindwi izaba iriho indirimbo nshya gusa abantu batigeze bumva.

Uru rugendo arusobanura nk’ivugabutumwa ariko rwari rubumbatiye kumenyekanisha album ye kugeza ubu atarabonera izina.

Muri uru rugendo yahuye na Denise Bucumi, umugore wa Nyakwigendera Nkurunziza Pierre wayoboye u Burundi hagati ya 2005 na 2020, akaza kwitaba Imana tariki 8 Kamena 2020.

Gahongayire asobanura ko yanyuzwe n’uburyo Denise Bucumi akunda abantu kandi akicisha bugufi.

Agira ati “Nahigiye uburyo ari mubyeyi akunda abantu. Yicisha bugufi cyane. Akunda Imana. Nsanzwe mukunda noneho amata yabyaye amavuta kuko nawe yambwiye ko ankunda. Nagize ibihe byiza byo gushima Imana mu gihugu cy’u Burundi.”

Uyu muhanzikazi avuga ko album ye iriho indirimbo zihimbaza Imana, zivuga ku byiringiro by’uyu munsi n’ejo hazaza.

Ati “Iriho indirimbo zihimbaza Imana, zivuga ku gukomera kw’Imana. Kandi zivuga ku byiringiro by’uyu munsi n’ejo hazaza. Ibyiringiro by’ejo hazaza tubikura ku Mana. Navuga ko ari album ikubiyemo amashimwe ariko anabasha gufatisha ikirere cy’ejo hazaza.

Mbesa ni ugutanguranwa gushima ku hazaza h’ejo. Urumva ejo ntabwo tuhazi, ariko twebwe twahabanje amashimwe. Ni album ikubiyemo gushima.”

IVOMO: Inyarwanda.com

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button