Ku mugoroba wo ku wa 12 kanama 2022 ku kicaro gikuru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorororwa, RCS giherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu Kagali ka Rubirizi habereye umuhango wa gusezerea Abacungagereza 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Aba bacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bayobowe na (Rtd) CP Peter Kagarama wari ushinzwe umusaruro muri RCS n’ibikorwaremezo.
CP Peter Kagarama wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo bugaragarira buri wese.
Yavuze ko ubwo bamwe muri bo bazaga mu rwego rw’amagereza mu Rwanda muri 2014 bavuye mu gisirikare batanze umusanzu kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere.
Ati “Byasabye imbaraga nyinshi hamwe n’ubwitange kugira ngo habeho impinduka nziza muri RCS.”
Minisitiri w’umutekano w’imbere mugihugu, Hon Gasana Alfred wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku mbaraga n’ubwitange bakoranye akazi kabo.
Yibukije abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko bazakomeza kuba abanyamuryango ba RCS.
Uyu muyobozi yababwiye ko aho bazaba bari hose bazakomeza kwerekana isura nziza y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Mu bacungagereza 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ACP John Karasira, CSP John Murara wayoboye Gereza ya Kimironko, Gereza ya Rwamagana na Gereza ya Huye. Harimo kandi CSP Murara ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari asigaye akorera ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.
Aba bacungagereza 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakigiyemo nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ntabwo ari ubwa mbere abacungagereza bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ni umuhango ubaye ku inshuro ya gatatu kuva muri 2016.
Muri Nyakanga 2016 Abacungagereza 71 bashyizwe mu kiruhuko kizabukuru bayobowe n’uwitwa Gapfizi Justin.
Muri Kamena 2019 Abacungagereza 90 bashyizwe mu kiruhuko kizabukuru bayobowe na ( Rtd) DCGP Charles Musitu mu basezerewe icyo gihe harimo na CP Tomas Mpezamihigo.
AMAFOTO @NKUNDINEZA
JEAN PAUL NKUNDINEZA