Kigali: Urubyiruko rwo mu mashuri ya Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, rwatangaje ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije.
Ibi babitangaje ku wa 12 Kanama 2022, mu biganiro byaruhuje n’abafite aho bahuriye no kubungabunga ibidukikije.
Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango “We Do Green” wiganjemo urubyiruko.
Uwimpuhwe Anne yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda koleji y’ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ni umwe mu bitabiriye ibyo biganiro, yabwiye UMUSEKE ko hari ubwo mu mashuri bahabwa amasomo ajyanye no kurengera ibidukikije ariko nyuma yo gusoza ntibashyire mu bikorwa ibyo bize bityo ko we agiye kugaragaza impinduka.
Yagize ati “Uruhare rwanjye nk’urubyiruko icya mbere ni ugufata ubumenyi mfite nkabushyira mu bikorwa nk’uko babitubwiye. Nshobora kudakora ibintu bihambaye kubera ikibazo cy’amikoro ariko hari ibintu biba byoroheje nko gufata ibintu bikozwe muri pulasitiki, ukabikusanya ukabishyira nk’ahantu hamwe ku buryo bishobora kuzanagurwa.”
Yakomeje agira ati “Nk’urubyiruko dukwiye kumenya ko ejo hazaza h’u Rwanda n’Isi muri rusange ari twebwe, tugakora ibisabwa byose kandi ibintu tukabyumva nkaho ari ibyacu. Dushyize hamwe twabungabunga ibidukikije, ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere bikagabanuka.”
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba n’umushakashatsi ku bijyanye n’ibidukikije, Kabera Theresphore, yatangaje ko ubumenyi bucye bw’abanyeshuri ku kurengera ibidukikije ari kimwe mu nzitizi bahura na zo avuga ko hagiye kujyaho uburyo bushya bw’imyigishirize busubiza ibibazo bitandukanye muri sosiyete.
Yagize ati “Bashyira mu ngiro ibyo bize ahubwo babikora igihe kingana iki, cyangwa bo babikunda mu buhe buryo? Hari ukuntu ukora ikintu utari no kubikora mu buryo buhamye ariko ubu igihari ni uko uburyo twigisha twatekereje kuzana ikintu cyacyemura ibibazo muri sosiyete. Akenshi uburyo twigisha, twigishaga ku buryo tureba akabazo kamwe akaba ariko gasubizwa.”
Umuyobozi w’Umuryango w’urubyiruko wita ku bidukikije “We Do Green“ wateguye ibi biganiro, na we ashimangira ko ko ubumenyi bucye n’amikoro bikiri inzitizi mu gufata icyemezo gihangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati “Ikibazo cy’urubyiruko mu kurengera ibidukikije, navuga ko icya mbere ari ubumenyi ku bijyanye n’ibidukikije cyangwa imihindagurikire y’ikirere ari naho bihera batekereza ngo bazane ibisubizo bihangana n’ibindagurikire y’ibihe.
Uyu muyobozi yatangaje ko urubyiruko rutarahuza imbaraga bigatuma intego zitagerwaho.
Umuryango We Do Green umaze kwigisha urubyiruko rugera ku 6000 mu kumenya ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, rwateye ibiti birenga 1000 mu bice bitandukanye by’Igihugu, hamaze gushingwa amatsinda arengera ibidukikije agera 20 hagamijwe kuzana impinduka muri sosiyete.
U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize kandi bibungabunga neza ibidukikije ndetse byihanganira ihindagurika ry’ikirere.
Raporo ya Banki y’Isi ku ihindagurika ry’ikirere igaragaza ko niba anta gikozwe kugeza mu 2050, abasaga miliyoni 143 bazaba ari impunzi biturutse ku ngaruka z’imihandagurikire y’ikirere. Afurika yo mu butayi bwa Sahara ishobora kwibasirwa cyane kurusha ahandi.