Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Kabuhariwe Lewis Hamilton yavuye mu Rwanda ahita “avuga ko ahakumbuye”

U Rwanda rukomeje kuba ahantu hakurura abantu benshi bashaka kwiga amateka no gusura ibyiza nyaburanga bitaboneka ahandi ku isi, ingagi zo mu Birunga. Umwongereza Lewis Hamilton ufite inkomoko ku Banyafurika yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda, abisaba n’abandi kuza kureba igihugu cyiza.

Lewis Hamilton ari kumwe n’umwe mu bashinzwe kuyobora abakerarugendo mu Birunga

Lewis Hamilton yabanje gusura Namibia nyuma aza mu Rwanda, igihugu avuga ko kimukurura cyane.

Yafashe video arimo ajya gusura ingagi akabona abana akabasuhuza, yandikaho ati “Hello! Mumeze gute? [ashyiraho ibendera ry’u Rwanda n’akamenyetso k’umutima].”

Mu bundi butumwa nabwo buriho amafoto, Lewis Hamilton watwaye inshuro 8 irushanwa ryo gusiganwa ku modoka nto ryitwa Formula 1 ndetse akamara igihe kirekire ari nomero ya mbere muri iri siganwa, n’umwe mu bakire muri siporo, yavuze ko akumbuye u Rwanda.

Ati “U Rwanda mu by’ukuri ni ahantu heza cyane. Mwakoze kunyakira. Ntabwo nzatinda kugaruka.”

Lewis Hamilton yifotoje ari iruhande rw’ingagi anasaba abandi kuza kuzisura

Urubuga ruvuga amakuru ye kuri Twitter, @SirLewisUpdates uyu mugabo Lewis Hamilton avuga ko atabasha kuvuga ibyo yabonye mu Rwanda byatumye atangara agasigara nta jambo ryo kuvuga afite.

Avuga ko mu Rwanda bamwakiriye bamusekera, n’umuziki. Ati “Iki gihugu ndagikunda.”

Mu mafoto ye, agaragra ari iruhande rw’ingagi, ndetse yasabye abantu kuza kuzisura bakazisanga aho ziba aho kujya kuzireba mu nzu zibamo inyamaswa zizwi nka Zoo.

Lewis Hamilton yatangaje ko muri ibi biruhuko byo mu ki, yateganyije gusura umugabane Africa ari kumwe n’inshuti ze za hafi.

Ati “Ndi kwiga byinshi bijyanye n’inkomoko yange, n’umuco wo kuri uyu mugabane udasanzwe utanga byinshi ku Isi.”

Yavuze ko yishimiye uburyo Africa ifite umwihariko w’umuziki byamukoze ku mutima akaba ashaka kubisangiza abandi.

Nyuma yo kumanukira mu mitaka muri Namibia, Lewis Hamilton utwara Mercedes/Formula 1 yaje mu Rwanda asura Pariki y’Ibirunga.

Muri Namibia Lewis Hamilton yifotoje ateruye ihene

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button