Umuhungu wa Perezida Paul Kagame yasoje amasomo y’ibanze ya gisirikare, nk’uko amafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, uyu musore yigaga mu ishuri rikomeye ryo mu Bwongereza ryitwa Royal Military Academy Sandhurst.
Ibirori byo kwambika amapeti abanyeshuri barangije byitabiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Mme Jeannette Kagame.
Ubutumwa bugira buti “Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gusoza amasomo kwa Ian Kagame byabereye kuri Royal Military Academy Sandhurst.”
Ian Kagame yambitswe ipeti rya Sous-Lieutenant.
Benshi mu bakoresha Twitter bakeje uyu muhungu wa Perezida Paul Kagame bavuga ko u Rwanda rwungutse ingabo.
MUHOZA Jean d’Amour ati “U Rwanda twungutse abandi bahanga mu byagisirikare ni iby’igiciro ni ibyo kwishimira, ikaze muri RDF mwimane u Rwanda, kuko u Rwanda rukwiye Ibyiza.”
MUGABO Innocent “Nimwishyuke babyeyi beza, benshi bababona mu ishusho bashaka ariko mbere na mbere muri ababyeyi. Ndabizi muranezerewe kandi nibyo tubifuriza, mwigishije benshi banasigaye batagira na mba kubera amateka namwe Imana ni inyakuri ntiyabura kubibaha kuko inyiturano y’icyiza ari umugisha.”
Ku wa 29 Nyakanga, 2022 nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yifurizaga ishya n’ihirwe Ian Kagame wari hafi gusoza amasomo ye muri Royal Military Academy Sandhurst.
Lt Muhoozi Kainerugaba, na we yarikoreyemo imyitozo ya gisirikare mu mwaka wa 1999-2000.
Mu butumwayanyujije ku rubuga rwa Twitter, Lat Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Reka nifuriza ishya n’ihirwe murumuna wanjye, Officer Cadet Ian Kagame uri hafi gusoza buri somo mu masomo agoye atangirwa i Sandhurst. Bitandukanye na bakuru bacu twasanze mu gisirikare ubwo twasozaga amasomo, urungano rwacu rwishimiye kwakira abakiri bato bose.”
RMAS ishuri ritoza abasirikare bakuru bose bo mu ngabo z’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’ibwami, aho bongererwa ubumenyi mu bya gisirikare cyane cyane mu bijyanye no gufata inshingano zo kuyobora ingabo.
Mu gihe cy’amahugurwa ya gisirikare atangirwa muri iryo shuri. Abategurirwa kuba ba Ofisiye bigishwa kubaho bagendera ku ntego nyamukuru y’iryo shuri igira iti: “Gukorera Igihugu nk’Umuyobozi.”
Ibindi bihugu byohereza abasirikare babyo gutorezwa muri RMAS kubera ko ari ishuri ryaciye agahigo mu gutanga amasomo y’ubuyobozi mu bya gisirikare y’intangarugero ku Isi yose.
Mbere yo kwemererwa kwakirwa muri iryo shuri, umukandida abanza guhabwa isuzuma ryo kubazwa ryiswe Army Officer Selection Board (AOSB), uretse ko umuntu wese wemerewe kubazwa bitamuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu Ngabo z’Ubwongereza.
Amasuzuma ya AOSB abera ahitwa Westbury hafi ya Warminster, ikigo bitanga ayo mabazwa kikaba bikorana byahafi na RMAS mu gutegura uburyo bunoze bwo gutoranya abasirikare bemererwa guhabwa amahugurwa muri iyo kaminuza.
Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu gihe mu mwaka wa 2019 na bwo yari mu banyeshuri 38 basoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Ishuri rikomeye ryizwemo n’ibihangange
Radio 10 yabashije kunyuza amaso ku rutonde rwa bamwe mu bantu bakomeye ku Isi bariho n’abapfuye, bize muri iri shuri. Royal Military College ryashinzwe mu 1801 ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.
Urutonde Radio 10 ikesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri Royal Military Academy Sandhurst, barimo Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.
Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu wa Prince Charles. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishuri rya Royal Air Force College Cranwell.
Prince Harry, murumuna wa Prince William na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.
Iri shuri ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.
Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.
Lieutenant General Frederick William “Fred” Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana na we niho yize.
UMUSEKE.RW
igitekerezo