Imikino

Patriots yongeye kubwira REG ko uwayitsinze ntaho yagiye

Ku wa Gatanu tariki 12, ni bwo ikipe ya Patriots Basketball Club yakiraga REG Basketball Club mu mukino wa shampiyona wabereye muri BK Arena.

Umukino wo uba uri ku rwego rwo hejuru

Nk’ibisanzwe umukino w’aya makipe yombi uba ugomba kubonekamo guhangana gutandukanye n’andi. Uku guhangana kumaze imyaka itandatu nta kipe yemera ngenzi yayo iyirusha imbaraga.

Ikipe ya Patriots BBC na REG BBC byasoje shampiyona binganya amanota 46 ariko iyi ya mbere isoza iri ku ruhembe kubera yatsinze imikino yombi.

Umukino wa nyuma wahuje impande zombi watangiye Patriots BBC iri hejuru ya REG BBC, ubona ko iri kuwibonamo cyane ndetse yasoje Agace ka Mbere ifite amanota 14-10.

Amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane kuko Agace ka Kabiri karangiye agatsinzemo amanota hafi 25. Ni agace kandi Ntore Habimana na Kendal Gray ba Patriots BBC bigaragajemo cyane.

Akaruhuko k’Igice cya Mbere kageze Patriots BBC iyoboye n’amanota 39 kuri 35 ya REG BBC.

Agace ka Gatatu katangiranye imbaraga nyinshi cyane mu kibuga yewe no mu bafana ubwo bari namaze kubona Kenneth Gasana acyinjiyemo nubwo atatangiye umukino.
Muri aka gace ibintu byahinduye isura, ishyaka riba ryose, umukino urashyuha ku buryo nta mufana wongeye kureba ku ruhande.

Uko iminota yigiraga imbere ni ko uburyohe bwiyongeraga abasore bose bakora udukoryo, batsinda amanota atangaje, ari nako BK Arena yarimo abatari bake yikozaga ibicu.

Agace ka Gatatu karangiye amakipe yombi anganya amanota 61, bituma yinjira mu ka nyuma bafite guhangana.

Umukino wakomeje kuba injyanamuntu no mu gace ka kane kuko amakipe yakubanaga bikomeye cyane ari na ko akomeza kwegerana mu manota.

Agace ka Mbere karangiye Patriots BBC igatsinze ku manota 14-10, aka Kabiri barakanganya 25-25, aka Gatatu REG BBC irakegukana ku manora 22-26, mu gihe agace ka Kane Patriots BBC yahise igatwara ku manota 22-17.

Umukino warangiye Patriots isubiriye REG ku kinyuranyo cy’amanota atanu gusa 83-78.

Iyi ntsinzi yahesheje Patriots BBC gusoza shampiyona ari yo ya mbere inganya amanota na REG BBC. Amakipe yombi yasoje imikino yayo 24 afite amanota 46 ariko Patriots BBC iyobora kubera ko yayitsinze imikino yombi.

REG BBC uwa Gatanu wayibereye mubi
Patriots BBC igora kenshi REG BBC
Nshobozwa yatanze byose bye ariko biranga
Umukino uhuza REG BBC na Patriots BBC ni igipimo cyiza kuri Basketball y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button