ImikinoInkuru Nyamukuru

AMAFOTO: AS Kigali yerekanye abakinnyi izakinisha muri shampiyona

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali FC, bwagaragarije itangazamakuru abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi bafite inshingano muri iyi kipe, bazakorana nayo muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Hanuna Niyonzima yahawe nimero 8 asanzwe yambara

Umunyamabanga yatangiye yakira buri wese wari witabiriye uyu muhango, anerekana abagize Komite Nyobozi ya AS Kigali FC. Aberekanwe ni Kankindi Anne-Lise usanzwe ari umunyamuryango w’iyi kipe ariko akaba aba hafi cyane y’ikipe, Kamari Didier uyobora Komite Nkemurampaka, Mé Sangano Yves ushinzwe amategeko muri iyi kipe, Habanabakize Fabrice usanzwe ari Umujyanama wa Komite Nyobozi mu bya tekiniki na Butare Emery wari uhagarariye abandi banyamuryango b’iyi kipe bose.

Uyu muhango wari uyobowe n’umunyamakuru, Bayingana David, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu herekanwa abakinnyi bose uko ari 26 iyi kipe izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Buri mukinnyi werekanwaga, hanerekanwaga nimero azambara. Hanerekanwe imyenda izakinisha mu mikino izakira n’iyo izasura ayandi makipe.

Ikipe izakoresha abakinnyi 26 ariko babiri muri bo ntabwo babashije kuza kuko bafite imvune.

Umutoza mukuru wa AS Kigali FC, Casa Mbungo André ubwo yafataga ijambo yabanje gushimira Imana Yabashoboje kwegukana igikombe cy’Amahoro, ashimira ubuyobozi bw’yi kipe buyobowe na Shema Ngoga Fabrice, ashimira abatoza bamubanjirije barimo Nshimiyimana Eric n’aba bafatanyaga barimo Higiro Thomas n’abandi.

Ati “Ndanashimira perezida wa AS Kigali bimvuye ku ndiba y’umutima kuko ni umugabo witanga cyane kugira ngo byinshi twifuza bigerweho. Ndanashimira abatoza babanje aha barimo Eric, Thomas n’abandi kuko hari ibyo bubatse twaje dusanga.”

Uyu mutoza yanatunze urutoki itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, arisaba ko ryagerageza gutanga umusanzu ukwiye kugira ngo umupira w’u Rwanda ubashe kugera aho utaragera ubu ariko arishimira ko rifahwema kuvuga ibitagenda neza.

Abakinnyi bashya berekanywe ni myugariro Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports uzambara nimero 3, Tuyisenge Jacques wavuye muri APR FC uzambara nimero 9 n’Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo uzambara nimero 10.

Abandi ni Rucogoza Eliasa wavuye muri Bugesera FC uzambara nimero 14, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Étincelles FC wahawe nimero 22, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati uzambara nimero 24.

Aba bose biyongeraho Ndikumana Landry ukina ku mpande mu gice gisatira izamu, akazambara nimero 28, Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS uzambara nimero 30, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya uzambara nimero 33 na myugariro w’Umugande Satulo Edward uzambara nimero 44.

Abandi basanzwe mu Ikipe ya AS Kigali berekanywe ni umunyezamu Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Hervé [utari uhari kubera uburwayi], Bishira Latif, Uwimana Guillain, Kayitaba Jean Bosco, Kapiteni Niyonzima Haruna wongereye amasezerano y’umwaka umwe, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Rugirayabo Hassan, Mugheni Fabrice, Kalisa Rachid, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ekwa Serge [utari uhari kubera uburwayi], Ahoyikuye Jean Paul n’umunyezamu Rugero Chris.

Itsinda ry’abatoza riyobowe na Casa Mbungo André wungirijwe na Mbarushimana Shaban, Hakizimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi na Maniraguha Claude utoza abanyezamu.

Abandi ni umuganga Rugumaho Arsène, physio Nsabimana Jean de Dieu, Ayubu ushinzwe ibikoresho, umufotozi Umurerwa Delphin, Nyaminani Isabelle ufata amashusho na Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Hamuritswe kandi imyambaro ikipe izambara, aho uwa mbere ari uwo mu rugo uri mu mabara y’ubururu, uwo hanze uri mu ibara rya Orange n’uwa Gatatu uri mu ibara ry’icyatsi cyerurutse.

AS Kigali izahura na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu kwezi gutaha.

AS Kigali yaguze abakinnyi icumi bashya
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yashimiwe ubwitange agira ku ikipe
Mbarushimana Shaban ni umutoza wungirije
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali yafatanyaga na David Bayingana kuyobora uyu muhango
Maniraguha Claude ni umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali
Kankindi Anne-Lise ni umunyamuryango wa AS Kigali ariko uyiba hafi cyane
Fiacre na bagenzi be aknyamuneza kari kose
Abakinnyi 26 nibo bazakoreshwa muri AS Kigali uyu mwaka

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button