Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ngororero: Abarenga 1000 basabye kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,  basabye Akarere ko kabazamura mu ntera bakajya mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe.

Bamwe mu baturage bahagarariye bagenzi babo 1000 bifuza kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye.

Aba baturage basanzwe babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bavuga ko ubushobozi bafite kuri ubu  butabemerera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ni itsinda rigizwe n’abantu barenga 2000  batewe inkunga bahabwa n’inyigisho z’Umuryango World Vision  mu Rwanda.

Gusa abasaga 1000 muri abo, babwiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ko bifuza kuvanwa muri  iki cyiciro kuko bafite kitabahesha ishema.

Hatariyakufa Jean D’Amour avuga ko ubuzima bubi yabanje kubamo ubu bumeze nk’amateka kuko yahoraga  yiba ibyo abaturage bavunikiye kubera ubunebwe bwo kwanga gukora.

Hatariyakufa yabwiye UMUSEKE ko igishoro cy’ibitekerezo yahawe n’uyu Muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda, hakiyongeraho inkunga y’amafaranga makeya yahawe byamufashisha kwivana mu bukene ubu akaba asarura ibivuye mu buhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi.

Yagize ati “Tugeze mu rwego rwo gufasha bagenzi bacu batishoboye niyo mpamvu dusaba kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye.”

Hatariyakufa Jean D’Amour avuga ko ubuzima bubi yabanje kubamo atari azi ko azatera imbere kuko yibaga n’ibyo bagenzi be bavunikiye.

Perezida wa Présbyitery Rubengera Past Karangwa Prince avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye z’abakozi b’uyu Muryango, Itorero n’Inzego za Leta mu kuzamura imyumvire y’abaturage aribyo bitanze uyu musaruro mwiza ku bashaka kuzamurirwa icyiciro.

Ati “Ijambo nari nateguye kuvuga uyu munsi mpise ndihindura bitewe n’ubuhamya abaturage batanze.”

Karangwa yavuze ko intego Urusengero rufite iganisha mu cyerekezo Leta yihaye yo gushyira umuturage ku isonga.

Umuyobozi wa Porogaramu muri World Vision Mutabaruka Innocent yavuze ko aba baturage 1.117 bifuza kuzamurwa mu cyiciro ari  ishema kuri uyu Muryango no ku Gihugu kuko ikigamijwe ari kuvana abatishoboye mu bukene harimo n’abo 1000 basigaye bataratera imbere kuri uru rwego.

Yagize ati “Twashyizeho gahunda ya ‘Kira wigire’ kuko twifuza ko abari mu cyiciro cya mbere bajya mu cya 2, abo mu cya kabiri bakajya mu cya 3.”

Mutabaruka yavuze ko imbogamizi babanje guhura nazo ari uguhindura imyumvire y’aba baturage kuruta kubaha inkunga y’amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko ibi abaturage bahamya byerekana ko inyigisho bahawe zabashije guhindura imibereho yabo.

Nkusi akavuga ko nta cyabuza abashaka kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye kubibafashamo.

Ati “Abagera kuri 50,5% muri aka Karere bafite ikibazo cy’igwingira, ntidushidikanya ko iyi mibare y’abifuza kujya mu cyiciro cy’abishoboye izatuma abafite igwingira bagabanuka.”

Meya yasabye Imiryango itari iya Leta guhuza imbaraga bagafatanya n’inzego z’ibanze kurandura ibibazo by’amakimbirane agaragara mu Miryango kuko ariyo ntandaro  ituma y’ibibazo bikibangamiye Imibereho y’abaturage.

Mayor Nkusi Christophe n’abandi bayobozi beretswe ibyo aba baturage baheraho basaba kujya mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Dr Nkusi Christophe n’abandi bayobozi b’Amatorero
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero

Related Articles

igitekerezo

  1. Ku isi hali UBUSUMBANE bukabije.Abakire bacye cyane barusha ubutunzi billions (milliards) nyinshi z’abakene.Uretse n’ibyo,abo bakene babona akarengane gakabije.Amaherezo azaba ayahe? Ibyakozwe 17:31,havuga ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Izakura mu isi abantu bose bacura abandi,babarenganya,barya ruswa n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.Nyuma yaho,isi yose izaba paradizo,ibibazo byose biveho burundu,arimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga .Niba ushaka kuzayibamo,haguruka ushake Imana cyane,we kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Ibyo bible ivuga iteka biraba,niyo byatinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button