Umuhanzi Patrick Nyamitari nyuma y’imyaka 10 yinjiye mu muziki utari uwo kuramya no guhimbaza Imana ategerejwe mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Aline Gahongayire kizayoborwa n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago.
Ni igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022 cyiswe “Assomption Celebration” kizabera muri Great Hotel mu Kiyovu.
Patrick Nyamitari hari hashize imyaka isaga 10 atangaje ko yinjiye mu ndirimbo zisanzwe benshi bita iz’Isi, mbere yakoraga izo kuramya no guhimbaza Imana.
Icyo gihe yavuze ko atangiye kuririmba indirimbo zirimo n’ubundi butumwa butandukanye harimo urukundo, isanamitima n’ubundi bushishikariza amahoro no kunga ubumwe.
Mu myaka 10 yari itambutse uyu muhanzi nta bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yatumirwagamo nk’uko byahoze mbere y’uko yinjira mu z’Isi (Secural Music).
Yabwiye UMUSEKE ko mbere y’uko ashyira hanze album nshya yifuje gutaramira abakunzi be.
Ati ” Mbere y’uko nshyira hanze Album yanjye nifuje kuba nataramira abakunzi banjye nkabaha indamukanyo inoze isobetse umuriri w’injyana nziza irata ubuzima ku munsi ubanziriza Assomption.”
Yavuze ko abakunzi ba Gospel bazaryoherwa kuri uwo munsi aho azanyuzamo akaririmba atanga n’ubundi butumwa mu ndirimbo ze zinyura amatwi ya benshi.
Muri iki gitaramo cyateguwe na Umushanana Record n’abitwa Dream Land kizitabirwa kandi na Rwanda Catholique All Stars ndetse na Aline Gahongayire.
Iki gitaramo byitezwe ko kizayoborwa n’umunyamakuru uri mubakunzwe mu Rwanda Nyarwaya Innocent uzwi nka YAGO kuri Youtube.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw ahasanzwe 15000 Frw muri VIP, ameza y’abantu bane ni 90.000Frw aho bazahabwa icupa rya Divayi mu gihe ameza y’abantu batandatu bazishyura 150.000 Frw bahabwe amacupa abiri ya Divayi.
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW