Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu ntibari gukozwa mubazi, nyuma y’aho ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bizamukiye.
Ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022, nibwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607Frw.Naho lisansi ikagura 1609frw.
Ubusanzwe litiro ya mazutu yaguraga 1503 Frw,yazamutseho 104frw ,mu gihe litiro ya lisansi yaguraga 1460frw yazamutseho 149Frw.
Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko leta yashyizemo nkunganire, aho yigomwe miliyari 10Frw kugira ngo ibiciro bidatumbagira ndetse ko iyo idashyirwamo, igiciro cya mazutu cyari kwiyongeraho 254Frw kikagera ku 1757,icya litiro ya lisansi cyo kikiyongeraho 307,ikagura 1767Frw.
Bamwe mu bamotari babwiye umunyamakuru w’UMUSEKE ko kubera ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byazamutse, nabo badashobora gukoresha mubazi kuko byaba bibashyira mu gihombo.
Uyu yavuze ko badashobora kuyanga mu buryo bweruye ko ahubwo bazakomeza gucungana ku ijisho na Polisi.
Yagize ati “ Uwazanye mubazi azahomba ariko Polisi yabonye amafaranga.Twiyemeje guha polisi amafaranga.(Avuga ko batazakoresha mubazi.)
Uyu yavuze ko iyo ufashwe udakoreshwa mubazi ucibwa 10.000Frw ariko ko badashobora kuyikoresha kuko ibahombya.
Yakomeje ati “Abagikoresha mubazi ni bacye kuko bahomba. Ubonye udahomba wowe ntiwayikoresha? Cyakora ubu aho lisansi yazamukiye abagenzi bazajya bayishaka kuko ibara macye rwose ku mafaranga tubaca.”
Undi nawe yavuze ko mu by’ukuri izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaje bibasonga ndetse ko na mbere bari bagaragaraje ko iyi mubazi ibabangamiye ariko ko batumvwa, bityo nabo bazajya bakoresha amayeri mu gucengana na polisi.
Muri Gicurasi uyu mwaka mu nama yari yahuje abamotari muri Kigali n’Urwego Ngenzura Mikorere, RURA, Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda, CP Kabera John Bosco, yaburiye abomotari banga gukoresha mubazi.
Yagize ati “Twatanze ubutumwa butandukanye bwo gukomeza gukoresha mubazi ku bazifite ,abatazifite , bakazategereza .”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abamotari mu Rwego rw’Igihugu Ngenzura Mikorere,RURA, icyo gihe yemeje ko umubare w’abakoreresha mubazi ari mucye bityo hakwiye gushyirwamo imbaraga.
Yagize ati “Koko habayeho igabanuka ry’imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n’ibiciro.”
Abamotari mu bihe bitandukanye bo batangaje ko badakoresha mubazi ahanini bitewe n’uko ibahendesha cyane. Batangaza ko bakatwa 10% ku mugenzi, ibintu bavuga ko bituma batabona umusaruro bifuza.
Ubusanzwe ibirometero bibiri bya mbere umugenzi yishyura 400Frw aho kuba 280Frw ibindi birometero bikiyongeraho 130Frw.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW