Ibitaro bishya by’ababyeyi byitezweho gukemura ikibazo cy’umubare munini w’ababyariraga mu bitaro bishaje i Kabgayi bamwe bakabura umwanya.
Imirimo yo kubaka Ibitaro bishya by’ababyeyi i Kabgayi yatangiye mu kwezi kwa Mata umwaka wa 2021.
Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi, Dr Arinitwe Richard yavuze ko mu bitaro bisanzwe ababyeyi babyariramo, wasangaga birimo ubucucike bukabije ababyeyi bananirwaga kwihanganira bitewe no kubyigana.
Arinitwe avuga ko mu Bitaro bishya biri hafi yo kuzura bizaba birimo ibyumba byinshi ababyeyi bazajya bisanzuriramo babyaye, kandi ko iki kibazo cy’ubucucike kizaba gikemutse burundu
Ati: “Twari tumaze igihe kinini dukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye z’Igihugu ndetse n’Itangazamakuru ryagiye ribivugaho nubwo imirimo yo kubaka itarasoza ariko aho igeze harashimishije.”
Dr Arinitwe yavuze ko usibye kuba bigiye kwakira ababyeyi, ibi Bitaro bizaba birimo icyumba bavuriramo indwara z’abana, Radiologie, n’icyumba cyitwa Simulation room kizahya cyifashishwa mu kwigisha abanyeshuri bimenyereza umwuga wo kubyaza.
Muri ibi bitaro kandi bizaba birimo ibyumba by’uburuhukiro (Morgue) kuko ibyo bari basanganywe ari bitoya cyane ugereranyije n’umubare w’abitabaga Imana muri ibi Bitaro.
Ati: “Bizaba birimo icyumba cyakira indembe na Scaneur.”
Imirimo yo kubaka ibi Bitaro igeze kuri 78%, amasezerano avuga ko yagombaga gusoza mu kwezi kwa 4 gushize.
Inkuru UMUSEKE wakoze bitangira kubakwa, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yavuze ko bizuzura bitwaye Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi Bitaro bishya by’ababyeyi birimo kubakwa ku nkunga ya Imbuto Foundation.
Ubusanzwe ibitaro bya Kabgayi byatangiraga serivise z’ububyaza mu nyubako ntoya ndetse itakijyanye n’igihe kuko yubatswe mu 1973.
Ibitaro bimaze igihe bitanga serivise z’ubuvuzi mu Rwanda kuko batangiye gukora tariki 9 Nzeli, 1937.
MUHIZI ELISÉE & NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW
Ko se mbona wagirango ni ROI FAYICAL y’i KIGALI . FELICITATION IMBUTO FONDATION.
Umunyamakuru kuki atatweretse ahandi ku bitaro bya KABGAYI ngo mwirebere uko hameze. Hateye agahinda. Naho bahavugurure.