Kuva tariki 12-14 Kanama 2022 muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze hitezwe iserukiramuco rya ‘Nyega Nyega’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere rikazahera muri kariya Karere, ryatumiwemo abahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Abateguye iri serukiramuco rizamara iminsi itatu batumiyemo abahanzi barimo Ish Kevin , Bushali, Platini na Rafiki Coga.
Hatumiwe kandi abubatse izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries.
Abakunda indirimbo zo hambere nabo bashyizwe igorora bazataramirwa na Orchestre Impala de Kigali.
Uretse aba bahanzi ariko hari na MC Montana uzaba afatanya na MC Buryohe gususurutsa abantu mu gihe umuziki wo uzaba uvangwa na DJ Sabat afatanyije na Dj Young.
Nyega Nyega Fest igamije gutanga ibyishimo mu batuye mu Ntara nyuma yo gusanga ibitaramo byinshi bibera mu Mujyi wa Kigali.
Aristide Gahunzire uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye UMUSEKE ko ari umwanya wo gufasha abantu kuruhuka nyuma yo kwigobotora ibihe bibi byatewe na Covid-19.
Ati “Iri serukiramuco ni ugutanga ibyishimo mu bantu bari hanze ya Kigali, kubaha umwanya wo kuruhuka nyuma y’ibihe bya Covid no gukomeza gutanga ubutumwa bw’isanamitima no gusubira mu buzima busanzwe.”
Akomeza avuga ko abantu bose babatekerejeho abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana, abakunda indirimbo za cyera n’abakunda abahanzi b’ubu bose bazanezerwa.
Muri Musanze, Iminsi ibiri ibanza, hategerejwe ibitaramo bibiri bizahuriramo abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, mu gihe ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 aribwo hazatarama Gisubizo Ministries na Israel Mbonyi.
Ati “Tuba twagerageje kureba impande zose, Nyega Nyega Fest ni ngarukamwaka tuzagenda dushyiramo n’abandi bafite izindi mpano kugira ngo bazigaragarize abantu.”
Iri serukiramuco rizabera muri Stade Ubworoherane, rizajya ritangira saa sita zuzuye aho kwinjira ari 1000 Frw ku banyeshuri, 2000 Frw ahasanzwe na 5000Frw muri VIP.
Usibye i Musanze iri serukiramuco ritegurwa na ArtLand ku bufatanye na Gahunzire Entertainment rizagera mu turere twa Rubavu, Huye ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW