ImikinoInkuru Nyamukuru

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura, Rayon Sports na APR FC ni ku munsi wa 14

Uko amakipe azahura mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere byatangajwe, APR FC umukino wayo wa mbere izahura na Musanze FC ku kibuga cya Kigali, i Nyamirambo.

Rayon Sports na APR FC uba ari umukino uhagurutsa benshi

Imikono y’umunsi wa mbere iteganyijwe tariki 19-20 Kanama, 2022. Rayon Sports izakina ku Cyumweru tariki 20 Kanama, 2022 izaba yakiriye Rutsiro FC.

Umukino ushobora kuvugwaho cyane Gasogi United izakina na Mukura VS&L i Kigali i Nyamirambo.

Police FC izakina na Rayon Sports ku mukino wa kabiri wa Shampiyona, ku mukino wa gatatu ihure na APR FC.

Tariki 11 Ukwakira, 2022 Rayon Sports izakina na As Kigali hazaba ari ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona. Ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona As Kigali izahita ikurikizaho APR FC.

Kiyovu Sports izakira Rayon Sports ku munsi wa kenda wa Shampiyona, ku munsi wa 10 Kiyovu yakirwe na APR FC.

Ku munsi wa 14 wa Shampiyona Rayon Sports izakira APR FC, ku munsi wa 15 wa Shampiyona Rayon Sports izakurikizaho Gasogi United.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button