Inkuru NyamukuruMu cyaro

IBUKA igiye gukurikirana ibya Pasiteri uvugwaho gutoteza mugenzi we warokotse Jenoside

MUHANGA: Perezida w’Umuryango ushinzwe kurengera  inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA) Nkuranga Egide yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’itoteza n’imvugo ikomeretsa bishinjwa  Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Itorero ADEPR  Pas Budigiri Herman yavuze atoneka mugenzi we Pasiteri Kalisa  Jean Marie Vianney akaba ni umwe mu bayirokotse.
Perezida w’Umuryango ushinzwe kurengera  inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA) Nkuranga Egide

Ni ikibazo kigiye kumara amezi 6 kivugwa na bamwe mu bashumba b’Itorero rya ADEPR  o mu Ntara y’Amajyepfo,  bumvise amagambo atoteza akanakomeretsa imitima yabo, bemeza ko yavuzwe na Pasiteri Budigiri ubwo bari mu mahugurwa iMuhanga.

Past Kalisa Jean Marie Vianney wavuzweho ayo magambo, n’agahinda kenshi yavuze ko yandikiye Past Budigiri Herman ushinjwa itoteza n’imvugo imukomeretsa agenera kopi inzego zitandukanye zirimo na IBUKA ariko akaba kugeza ubu nta gisubizo yigeze ahabwa.

UMUSEKE wabajije Perezida wa IBUKA  Nkuranga Egide avuga ko nta kopi bigeze babona ahubwo akavuga ko niba hari izo Umunyamakuru w’UMUSEKE afite yazimuha.

Yagize ati “Maze gusoma inyandiko nsanga nta makuru nari mbifiteho nsabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ko tubikurikirana nsanze niba iki kibazo ari uko kimeze yaramuhungabanyije nzabaha igisubizo vuba.”

Nkuranga avuga ko kuva igihe Past Kalisa yabageneye Kopi atigeze ayigezwaho ndetse akaba atazi impamvu  yatumye inzego zagenewe kopi zikazibona zatinze kubifataho umwanzuro.

Past Kalisa avuga ko amakuru yahawe n’abari mu mahugurwa mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2022, ahamya ko Past Budirigi Herman imbere y’abakozi b’Indembo z’ADEPR mu Majyepfo yateruye amagambo atari afite aho ahuriye n’inyigisho zagombaga guhabwa abo bakozi uwo munsi.

Ati “Yaravuze ngo hari akagabo kaba iMuhanga kiyita ko kacitse ku icumu, ndetse ko inzego z’Ubuyobozi  zakabwiye ko nta muntu wo mu Muryango we wazize Jenoside ndetse zimubaza impamvu yiyita uwarokotse n’aho abivana.”

Past Kalisa yavuze ko mu buhamya yahawe buvuga ko yageze nubwo abaza abo bakozi niba uwo avuga  bamuzi baraceceka kugeza amuvuze mu mazina.

Uyu mu Pasitori usanzwe abarizwa mu cyiciro cy’abarokotse Jenoside, avuga ko ategereje kurenganurwa binyuze mu nzira z’Ubumwe n’ubwiyunge.

Past Kalisa Jean Marie Vianney avuga ko ababajwe n’amagambo amukomeretsa yavuzwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero ADEPR Past Budigiri Herman

Past Budigiri Herman ahakana ko atigeze avuga ayo magambo ko nawe ayumvana abantu batandukanye.

Ati “Nanjye ni uko mbyumva gusa Past Kalisa yaranyandikiye abimbaza ariko ni ukunsebya ntabyo navuze.”

Bamwe mu bakozi bo mu Itorero ADEPR bakurikiranye ayo mahugurwa, batashatse ko amazina yabo atangazwa,  bemereye UMUSEKE ko Past Budigiri yayavuze kandi ahungabanya benshi ,kuko hari bamwe bahise basohoka barataha.

Umwe yagize ati “Ayo magambo yayavuze ari saa saba amahugurwa yari agiye gusoza.”

Uyu mukozi muri ADEPR avuga ko Umuyoboz  uri ku rwego nka ruriya atari akwiriye kuvuga amagambo akomeretsa.

Mu minsi ishize Umunyamakuru w’UMUSEKE mu  Ntara y’Amajyepfo yabajije Umushumba mukuru w’ADEPR  Past Ndayizeye Isaîe avuga ko ayo magambo atavuzwe.

UMUSEKE uzakomeza gukurikirana iki kibazo, kugeza ubwo inzego zizagaragaza ukuri.

Umushumba Mukuru wa ADEPR Past Ndayizeye Isaîe avuga ko ayo magambo atigeze ayumva
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Ibitekerezo 12

  1. Biteye agahinda, ibi bintu ntibyagakwiye kuza mwitorero ry’Imana.
    Dusenge cyange tugeze mu minsi yanyuma peee!!!

    1. Ariko ibi ni agashinyaguro, ikibabaje nuko bibera mw’itorero ry’Imana
      abantu bakaboneyemo ihumure

    2. Birambabaza cyane iyo abanyamadini biyita ” abakozi b’Imana” cyangwa “abihayimana”.Amadini niyo ateza ibibazo ku isi yose.Urugero,iyi ADEPR ifite abayoboke barenga 3 millions mu Rwanda,yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi.Mu ntambara ya 1990-1994,amadini yose yasengeraga ingabo (abasirikare) ngo bajye kurwanya uwo bitaga umwanzi FPR.Uyu munsi,ayo madini niyo atumira FPR ngo ayisengera mu ma Hotels nka SERENA !!!

    3. @ Kagare,ibyo ni ukuli.Kuba amadini atumira abategetsi ngo abasengere muli za Serena,Mille Collines,etc…,ni ukwivanga muli politike.Kuki se Yesu cyangwa Pawulo nta na rimwe batumiye Umwami Herodi cyangwa Pilato ngo babasengere?? Ahubwo berekanaga amakosa yabo.Urugero,Yohana yeretse Herodi ko yakoraga icyaha cy’ubusambanyi atwara umugore w’abandi.Byatumye Herode amufunga,aramwica.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko “abakristu nyakuli” bazangwa n’isi,bagafungwa ndetse bakicwa.Nta na rimwe batoneshwa n’abayobozi nkuko bimeze ku bakuru b’amadini b’iki gihe.

    4. Har’igihe iki gisuzuguriro kizashira,n’ubwo umutwe urwaye(kubera imijugujugu)ariko ingingo ni nzima.abanyedini bateye ibi(batukishij’abaziranenge)bitinde bitebuke bazahabwa umusaruro.kdi gusuzugurwa gukerenswa no gutukwa n’abanzi b’IMANA ntibikuraho ko muri ADEPR n’ubwo huzuyemo abashabitsi hatabuzemo abera b’Imana

  2. Ariko ubundi aba bayobizi b’amadini bazageza abantu kuki kizima,
    niba ariho hasigaye itoteza n’ipfobya rimeze uko?

  3. Itorero rya ADEPR ni indiri ya sekibi, ni gute abantu bajyayo bagasohoka nta soni bafite? Idini rihora mu matiku. Aya madini muyavemo, umuntu ntakeneye idini kugirango akore ikiza. Inkoko irera abana bayo ikabatunga, kandi nta na rimwe irajya mu misa.

  4. Aramutse yarabivuze ntagitangaje kirimo mujye mwibuka ko ADEPR iri mu myanya yambere mubatanze imisanzu muli RTLM ikindi muzi amatiku imazemo imyaka ndetse akenshi izamo nibyamoko amatorero cyangwa amadini akwiye kwigisha gusa ijambo ryimana akava muli politiki ibyo twanyuzemo byose niyo byakomotseho kuko atazi icyo akora avanga ibitavangwa

    1. Aba harya nibo bavugako abagatorika ari abapagani? Muzakomeza mwishyire ahagaragara maze ibyo mwita agakiza kanyu bijye ahabona. Ni gute ingirwapasiteri 2 zinanirwa gukemura ibibazo byazo bikarangira zitabaje abo zita abapagani ngo bazikiranure? Yesu mubeshya ko mukurikira si umunyapolitiki, muzapfana na politiki zanyu.

  5. Murahoneza beneda?
    mureke kwiruhiriza ubusa uwo mu pastor wavuze ibyo(BUDIGIRI Herman )
    ngo arakomeye cyane yavuzeko afite abayobozi bakomeye cyane ntacyo byamutwara kuko Usita KAYITESI aramushyigikiye cyane ngo ni namubyarawe ubworero ntacyo mwavuga nukumirwa Tugategereza Imana yoyo nyine.

  6. Muraho cyane!ntabyo Budigiri yavuga ni ukumubrshyera!ariwe yagizweho ingaruka za Génocide kuko yasigaye wenyine rero muri kumuharabika ahubwo abamushinja Ayo magambo bazagaragare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button