Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abarimo Nsanzimfura Keddy birukanwa, ari imyitwarire mibi irimo guta akazi.
Ku Cyumweru tariki 7 Kanama, Ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abakinnyi bashya babisikanye n’abandi iyi kipe yatandukanye nabo barimo abirukanwe n’abandi barekuwe bagifite amasezeran.
Abakinnyi birukanwe muri iyi kipe y’Ingabo, ni Nsanzimfura Keddy wayijemo avuye muri Kiyovu Sports na Ahishakiye Hértier na Tuyisenge Jacques bose bashinjwe imyitwarire mibi.
Undi mukinnyi watandukanye n’iyi kipe ni myugariro Nsabimana Aimable barekuye kubera umusaruro muke yatanze.
Asobanura impamvu yo gutandukana n’aba bakinnyi, Chairman wa APR FC, LT Gen Mukabarakh Muganga yavuze ko muri iyi kipe batizigera na rimwe bihanganira imyitwarire mibi ari cyo cyatumye bahitamo gutandukana na Keddy, Hértier na Jacques.
Kuri Keddy, Chairman yavuze ko ubwo APR FC yari igiye gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na AS Kigali, uyu mukinnyi yasohotse mu mwiherero atabiherewe uburenganzira kandi ibyo bifatwa nk’imyitwarire mibi.
Avuga kuri Jacques Tuyisenge, LT Gen Mukabarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi bamufataga nk’uzaha barumuna be urugero rwiza ariko yakoze ibitandukanye n’ibyo bari bamwitezeho bigatuma bahitamo kubanza kumuhagarika igihe kitazwi.
Ku munyezamu Ahishakiye Hértier, chairman yavuze ko nawe yagaragaweho imyitwarire mibi itari gutuma aguma muri APR FC. Kuri Nsabimana Aimable bahisemo kumurekura kuko yatanze umusaruro mubi atari yitezweho.
Gusa uyu muyobozi yavuze ko adaciye iteka ko aba bakinnyi bose badashobora kugaruka muri iyi kipe y’Ingabo, kuko igihe cyose bakongera kwitwara neza imiryango igifunguye.
Ubusanzwe ikipe ya APR FC izwiho kutihanganira imyitwarire mibi, ndetse yagiye ibigaragaza mu bihe bitandukanye ubwo yagiye yirukana abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seifu na Bukuru Christophe.
UMUSEKE.RW