ImikinoInkuru Nyamukuru

Rwatubyaye yakuyeho igihu ku kuba yakina mu Rwanda

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yahamije ko yakongera gukina mu Rwanda kwe bishoboka ariko atajya mu ikipe yose ibonetse.

Rwatubyaye Abdoul amaze iminsi akora imyitozo muri AS Kigali

Uyu myugariro wakiniraga FC Shkupi yo muri Macédonie y’Amajyaruguru, amaze iminsi agaragara akorana imyitozo na AS Kigali nyuma y’imvune yari yaragize.

Aganira n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, Rwatubyaye yavuze ko gukina mu Rwanda bishoboka.

Ati “AS Kigali ni ukumfasha kugira ngo ngaruke kuko nari maze iminsi mu mvune. Kuvugana iby’ibanze nta byinshi nabivugaho kuko nta kirakorwa, ntabwo ari ibintu byo gutangaza.”

Yakomeje agira ati “Ubu icy’ingenzi ni ukugaruka, urebye ni yo ntego ihari. Kiyovu, APR… ibyo byose ni ibigenda bivugwa, abantu bavuga ibyo bishakiye. Aha ni mu rugo, kuba nakinira hano birashoboka.”

Hashize iminsi havugwa ko mu makipe amwifuza harimo AS Kigali, Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC, ariko uyu mukinnyi yavuze ko atari buri kipe yakwerekezamo.

Ati “Ntabwo ari ikipe yose najyamo. Ni ukuba ikipe ifite intego, ikipe ifite amarushanwa mpuzamahanga, ni intego umuntu agenda arebaho kugira ngo agaruke mu bihe.”

Rwatubyaye yavuze ko hari ibyo yaganiriye na FC Shkupi ubwo yari amaze kuvunika, ndetse ahamya ko muri iyi kipe hamaze kumera nk’iwabo ha handi yungutse.

Ati “Ntabwo navuga ko twatandukanye kuko urebye umubano mfitanye na Shkupi ntabwo ari umubano navuga ngo ni ha handi umukinnyi aza akagenda cyangwa se aza akahaguma. Dufite umubano mwiza.”

Yongeyeho ati “Ubu bari gukina amarushanwa y’i Burayi, bari ku rwego rwo hejuru, kuba nava mu mvune nkahita ntagira gukina ni ibintu bitashoboka. Ntabwo natandukanye na bo burundu, icyo ndeba imbere ni ukugarura urwego rwanjye.”

Uyu myugariro yavunitse tariki ya 22 Mutarama uyu mwaka ubwo FC Shkupi yatsindaga Sumqay FK ibitego 2-1.

Yari amaze umwaka yerekeje muri Macédonie nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe amezi umunani adakina kubera iyo mvune ku gatsitsino.

Rwatubyaye yemeje ko ashobora gukina mu Rwanda ariko atari mu ikipe yose yakinira

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button