Imikino

Umujyi wa Kigali wemeje ko ufasha Gasogi United

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwemeje ko ikipe ya Gasogi United iri mu zo ufasha.

Umujyi wa Kigali wemeje ko Gasogi United iri mu makipe ufasha

Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira siporo biciye mu makipe atandukanye ufasha.

Indi kipe benshi batari bazi, ni Gasogi United byemejwe na Meya Rubingisa Pudence ko yiyongereye mu zo basanzwe bafasha.

Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka guhuza ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’itangazamakuru.

Meya yagize ati “Gahunda zacu ni uguteza imbere siporo. Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu Mujyi dufitanye amasezerano na AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi ariko noneho na AS Kigali abakobwa. Ubu tugiye gufatanya n’imikino y’intoki.”

Aha niho uyu muyobozi yavuze ko bagiye gufatanya na KVC Volleyball Club ndetse na Espoir Basketball Club.

Ati “Na KVC VC na Basket ya Espoir. Uko rero amikoro adushoboza tuzakomeza kwagura ibikorwa bya siporo.”

Ubwo bisobanuye ko Gasogi United yiyongereye ku zindi eshatu z’umupira w’amaguru, Umujyi wa Kigali wari usanzwe ufasha zirimo Kiyovu Sports, AS Kigali FC na AS Kigali WFC.

Gasogi United ni imwe mu zifashwa n’Umujyi wa Kigali
Ubuyobozi b’Umujyi wa Kigali bwemeje ko Gasogi United yiyongereye mu makipe bafitanye ubufatanye

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button