Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko U Bubiligi bwahaye Guverinoma y’u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni.
RBC yatangaje ko iyi nkunga y’udupfukamunwa yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama, 2022 izanywe n’indege ya Gisirikare y’iki gihugu.
Agapfukamunwa ni kamwe mu kifashishwa haba mu nzego z’ubuzima ndetse no mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Gicurasi uyu mwaka, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Muri Mata 2020 agapfukamunwa kari itegeko ahanini bitewe n’umubare w’abarwara icyorezo cya Coronavirus wagendaga wiyongera.
Magingo aya imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 6 Kanama 2022, igaragaza ko abarwayi ba Coronavirus bashya mu bipimo 23 934 abanduye ari 7 bagaragaza ibimenyetso, abanduye bose hamwe ijanisha riri kuri 0.2%.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’U Bubiligi.
Muri Mata 2019 ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’ubuzima, guteza imbere umuco, guteza imbere imijyi.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Babonye ibyo bazana ntibagasekwe!
Ni AGAHOMANUNWA kabisa! Uretse ko udupfukamunwa tutakizweho, imfashanyo yatwo siyo ikenewe yuko natwe twatwikorera. Ese kuki batatuduhaye igihe twari ngombwa? Babonye iwabo batakidukeneye bati reka tudufashishe abanyarwanda! Ariko kandi, ikiguzi cya lisansi n’amavuta yagiye mu ndege yazanye utwo dupfukamunwa cyashoboraga kuduha ubushobozi bwo kugura imashini zikanahemba abakozi bakora utwo duphukamunwa badufashishije. N’ubwo yenda umuntu atasubiza inyuma impano, ukuri kurigaragaza!
Ubwo ni ukuvuga ko indege yahagurutse mu bubiligi izanye utu boites 20000 gusa?iyo baduha SN Brussels ikatuzana byari guhenduka kurushaho
Africa?!,”
Ababiligi bishe Lumba kugeza nubu baracyanga Congo kugeza Nahi bagemura amasasu mu Rwanda Batista udupfukamunwa nako udupfukamasasu.
Abacongomani bagomba kumenya ko amasasu babarasisha ava mububiligi.
Ubu se nibwo bibutse kuduha iyo nkunga ra? Ugakeneye rwose nange yambwira nkakamuha. Abakoloni n’agasuzuguro kabo bahora bifotoza kuri za robinets ngo bafashije Africa amazi meza, ngo batanze udukingirizo, ngo udupfukamunwa, ngo maheru ki…. ubundi bati muduhe Rusesa ubu ni umuzungu si umunyarwanda! This should end.
Nanjye ntyo babonye ivyo bazana utwo dupfukamunwa mutwitondere kuko wasanga turimo covid babuze aho babijugunya baza kubita murwanda ariko ye ububiligi bwakunze urwanda ryari ahhaa nzaba ndeba
BUJYA SIBUN ABOBAREZIXE BABONYE DUKENEY UDUPFUKA MUNW.ESE NKUMUNT UTWAKIR ATWAKIR AVUG NGWK? ABANYA PROTIQ NAMW MURATUVUU