Imikino

FIBA-AfroBasket U18: U Rwanda rwasezerewe na Guinéa

Muri shampiyona ya Afurika y’abatarengeje imyaka 18 iri kubera mu gihugu cya Madagascar [Fiba U18 African Championship], ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yongeye gutsindwa undi mukino yakinaga na Guinéa, binatuma u Rwanda rusezererwa.

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa Kabiri ruhita runasezererwa

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rugarure icyizere cyo kuzakina ¼ cy’iyi mikino izatanga ikipe ebyiri zizajya mu gikombe cy’Isi cy’abaterengeje imyaka 19.

Agace ka Mbere u Rwanda rwakayoboye ku manota 19 kuri 13 ya Guinéa, aka Kabiri na ko bigenda uko ku manota 26 kuri 23, aka Gatatu Guinéa iragatsinda ku manota 48 kuri 40, mu gihe aka Kane u Rwanda rwabonyemo amanota ane gusa, Guinéa ibonamo amanota 16, umukino urangira Guinéa iwutsinze ku manota 64-44.

Uyu mukino uraza wiyongera ku wa Mbere u Rwanda rwatsinzwe na Mali ku manota 67 kuri 49. Bisobanuye ko amahirwe yo kujya muri ¼ ku basore b’u Rwanda, yayoyotse n’ubwo rusigaje imikino ibiri ruzakina na Misiri na Angola.

Ikipe z’igihugu 12 ni zo zakomeje mu cyindi cyiciro kizavamo izizajya mu gikombe cy’Isi. Izo ni Angola, Sénegal, Uganda, Cameroun. Capé Vert, Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Guinéa, Nigeria, Sudan y’Epfo na Tunisia.

U Rwanda rwari rwanatsinzwe umukino wa Mbere na Mali

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button