ImikinoInkuru Nyamukuru

Stade ya Huye ishobora kutakira umukino wa Super Coupe

N’ubwo yamaze kuvugururwa, Stade Mpuzamahanga ya Huye bitegenyijwe ko izakira umukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro [Super Coupe], bishobora kurangira itawakiriye ukajyanwa ahandi.

Stade mpuzamahanga ya Huye ishobora kutazakira umukino wa Super Coupe

Tariki 14 Kanama 2022, hateganyijwe umukino wa Super Coupe uzahuza APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021/2022 na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Ni umukino biteganyijwe ko uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ariko hashobora kubamo impinduka nk’uko umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Jules Karangwa yabyemereye UMUSEKE.

Ati “Aho Super Coupe izabera, Huye hari mu ho twifuza ariko nk’uko mubizi hamaze iminsi havugururwa. Imirimo yo kuvugurura yararangiye ariko nk’uko mubizi habaho izindi gahunda zo gusubiza iyi Stade. Bikunze hakinirwa ariko bitanakunze wajyanwa ahandi.”

Aha byatumye hibazwa niba koko iyi stade mpuzamahanga ya Huye izakira uyu mukino, ariko uyu muvugizi yirinda kubyemeza 100% kuko hakiri gahunda zo kuzasubiza stade uwatanze isoko ari nabyo biri gukorwa kugeza ubu ariko ahamya ko mu gihe uyu mukino utahabera hari igisubizo cya Kabiri yatekerejweho.

Ati “Igisubizo cya Kabiri ni Stade ya Kigali. Ariko ibi byose turaza kubitangariza nitubona ko igisubizo cyacu cya Mbere kidakunda. Ibyakozwe ni ugutunganya byinshi byaburagamo birimo aho abanyamakuru bicara, mu myanya y’abanyacyubahiro n’ahandi. Ni Stade yavuguruwe mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël, ahaerutse ko Stade ya Huye izongerwamo indi myanya ibihumbi 2100 ndetse ikazasakarwa.

Kuri ubu, u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi Stade ya Huye ifite imyanya 7900, igere ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga irimo n’iyo Amavubi azakira mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

Ikiganiro Ishusho y’Icyumweru cya Televiziyo y’Igihugu cyo ku wa 5 Kamena 2021 cyagarutse ku bijyanye no kuba u Rwanda rugiye kwakiririra Sénégal i Dakar kubera kutagira stade iri ku rwego rwifuzwa, nyamara umukino wari kubera i Huye.

Cyari cyatumiwemo abarimo Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël n’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais.

Mu byasobanuwe harimo ko kwakira umukino i Dakar k’u Rwanda nta kibazo kirimo kuko ubwumvikane bwabayeho bukubiyemo ko Sénégal na yo izaza gukinira i Huye muri Werurwe 2023.

Muri iki kiganiro, Nsanzineza Noël uyobora RHA yavuze ko imirimo yo gushyira Stade ya Huye ku rwego rwifuzwa igeze kuri 90% ariko bateganya kuzongeramo indi myanya 2100 ndetse ikaba yasakarwa.

Ati “Hari ibirimo gukorwayo, navuga ko imirimo igeze kuri 90%, nk’uko Gervais [Munyanziza ushinzwe Siporo muri Minisports] yabivuze, muri uku kwezi [Kamena] muraza kubona ko ibyagombaga gukorwa byakozwe. Gusa, hari ikindi gice kizaza nyuma kitakorwa muri iki gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu, cyo kuzayisakara no kongeraho imyanya igera ku 2100 kuri rwa ruhande rureba ku i Taba.”

“Inyigo irimo kubigaragaza ku buryo hazongerwaho imyanya tukagira myinshi noneho tukareba niba bashobora kutwemerera kuba twayisakara yose. Ibyo birimo gukorwa.”

Mu mwaka ushize w’imikino, Mukura VS yakirira kuri iyi stade, yahakiniye imikino itandukanye ariko ubwo yari itangiye kuvugururwa iyi kipe ihita yimukira ku kibuga cya Kamena.

Mu rwambariro
Inzira igana mu rwambariro
Kuri Réception
Muri stade ya Huye havuguruwe byinshi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button