Andi makuruInkuru Nyamukuru

Depite Frank Habineza yagaragaje umuti w’iraswa mu cyico kw’abatoroka gereza

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategako y’uRwanda, Dr Frank Habineza, yasabye abacungagereza bo mu Rwanda kutajya barasa mu cyico abagororwa cyangwa imfungwa mu gihe batorotse ndetse byaba ngombwa hagakoreshwa amasasu atica y’ibipapuro.

Depite Dr Frank Habineza avuga ko kurasa mu cyico abatorotse gereza biteye inkeke

Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, cyagarukaga mu bimaze kugerwaho n’iri shyaka, mu migabo n’imigambo yaryo, ibitarakorwa bigikorerwa ubuvugizi.

Uyu muyobozi yatangaje ko ishyaka rye ritishimiye uburyo abacungagereza hari ubwo barasa imfungwa mu gihe batorotse, atanga icyifuzo ko harebwa uburyo hajya hakoreshwa amasasu atica y’ibipapuro.

Ibi abigarutseho mu gihe mu bihe bitandukanye humvikanye amakuru y’abacungagereza barashe abakekwaho ibyaha bagerageza gutoroka.

Muri Gicirasi uyumwaka, hari umugabo wo  mu Murenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara mu Mudugudu wa Rukoma mu Karere ka Nyanza wari ukurikiranyweho kwica umugore we, arashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego z’umutekano.

Muri Gashyantare   2021, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ,RCS rwatangaje ko umugororwa wari muri Gereza ya Rusizi yarashwe n’umucungagereza akahasiga ubuzima, nyuma yo gushaka gutoroka.

Agaruka  kuri iki kibazo, Dr Frank Habineza yagize ati “Ikindi twumva ko kigomba gushyirwamo imbaraga, ikintu cyo kurasa mu cyico, kubona abacungagereza, abapolisi,umuntu atorotse gereza, yatoroka bagahita bamurasa. Twumva y’uko icyo kintu cyo kurasa mu cyico, cyahagarara  rwose.”

Yakomeje agira ati “Twari twasabye ko haza amasasu y’ibipapuro, (Paper bullet), twari twasabye ko bagura menshi, abantu bakajya babarasa amasasu y’ibipapuro, bakabakomeretsa. Turasaba ababishinzwe bazagure menshi, bazajye barekeraho kurasa mu cyico kuko iyo umuntu apfuye ntabwo agaruka kandi umuryango usigara ufite urwango rudashira.”

UMUSEKE wagerageje kubaza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa niba hari gahunda yo kugura amasasu atica y’ibipapuro,  ariko umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, ntiyatuvugisha ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Kugeza ubu ntibiremezwa niba koko Gereza zajya zikoresha amasasu y’ibipapuro atica mu rwego rwo kwirinda ko  hari abahasiga ubuzima.

Amasasu atica akozwe muri pulasitiki

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Uri habineza Koko!reba kurinda gereza yuzuyemo abicanyi n’abandi bihebye wowe ufite imbunda irimo ibiparastike,izo mbunda z’ibiprastike bazazicungishe urugo rwawe

  2. Ikintu kibabaje kurusha abindi ni abantu bakatiye burundu bamazemo 28 ans kubera ko imanza zabo baziciye uko babyumva, bose si abere kuko harimo na ba ruharwa ariko harimo abarengana. Hakwiye kurebwa icyakorwa. Bahabwa imbabazi bakagabanyirizwa ibihano, bajurira muri gacaca, bahabwa T.G, ariko rwose Nyakubahwa H.E., rwose iki kibazo uzakigeho kandi Imana izaguha umugisha

  3. Aba bantu mvuga baburanishijwe n’inkiko zisanzwe mu mwaka w’1995 no mu myaka yo hafi yaho, Aho gacaca ziziye bangirwa kuziburaniramo kandi abaturage nibo bari kubacira urubanza rutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button