Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryashyizeho imirongo ntarengwa ku makipe yagiye agora ayandi ku myambaro mu mwaka ushize w’imikino 2021/2022.
Ubusanzwe mu Bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru, buri kipe ijya gutangira shampiyona yaramaze kugaragaza no kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu, imyambaro izakoresha yasuwe, yasuye n’umwambaro wa Gatatu ariko mu Rwanda binyuranye n’ibyo.
Muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino mu Rwanda, amwe mu makipe akina mu Cyiciro cya Mbere, yakunze kugora magenzi yayo ku myambaro, bigatuma hari izihitamo kugurira indi myambaro ku kibuga.
Uku guhimana ku makipe amwe, kwagiye hari imikino idatangirira igihe, bigatuma hari ibindi byangirika.
Iki kibazo Ferwafa yamaze kukivugutira umuti nk’uko Umuvugizi wungirije w’iri shyirahamwe yabibwiye UMUSEKE.
Ati “Twasabye amakipe kuzuza form twabahaye bagashyiramo n’amafoto. Ni form iriho aho bagomba kuzuza amabara y’imyambaro bazambara basuwe, basuye n’umwambaro wa Gatatu. Twababwiye ko kugira ngo ikipe izemererwe gukina ari uko igomba kuzuza iyo form.”
Ikindi kizakemura ibi Jules yavuze, ni inama mbanziriza mukino [pre-match meeting] kuko byose bizajya biganirwaho mbere y’umukino aho kuganirwa ku munsi nyirizina w’umukino.
Ati “Shampiyona izajya gutangira twarabwiye amakipe ibyo yambara. Hejuru y’ibyo hazabaho inama aho bishoboka. Turifuza ko mu mikino myinshi ishoboka, cyane cyane iy’i Kigali, hazajya habaho inama zibanziriza imikino [pre-match meeting]. Bimwe mu bizajya biganirirwamo harimo n’iyo myambarire, rya hame rya Fairplay rikabera aho kuruta uko wajya kubisaba ku munsi w’umukino umwe abona ko afite amahirwe yo kubona amanota atatu.”
Imwe mu mikino yagaragayeho ibisa nko guhimana umwaka ushize, ni umukino ubanza wahuje Rayon Sports na Gorilla FC aho iyi kipe ya Hadji Mudaheranwa Yussuf yaguze indi myenda nyuma yo gusanga iyi kipe ya rubanda yazanye imyenda isa neza nk’iyo bakinisha.
UMUSEKE.RW