Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ishyaka Green Party ryivuze imyato ku izamurwa ry’umushahara w’Abarimu

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi  no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko ryagize uruhare mu kuvugira abarimu ko bazamurirwa umushara.

Dr Frank Habineza yemeza ko Green Party yakoze ubuvugizi ku izamurwa ry’umushahara w’abarimu

Guverinoma y’u Rwanda muri iki Cyumweru yatangaje ko yazamuye imishara y’abarimu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bimaze kugerwaho n’iri shyaka.

Tariki ya 01 Kanama 2022, nibwo inkuru nziza yatashye ku barimu, ubwo hatangazwaga ko bongerewe imishara.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’uburezi bw’ibanze muri gahunda ya NST1, yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri  iheruka guterana, yemeje izamurwa ry’imishara y’abarimu  bo mu mashuri abanza, n’ayisumbuye mu rwego  rwo kuzamura imibereho yabo n’ubushobozi  bwo kunoza umurimo wabo.

Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bongerewe 88% by’umushara basanzwe bahabwa, abafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) n’icyiciro cya kabiri (A0) bazongererwaho 40% by’umushara.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yavuze ko ishyaka rye ryishimira icyemezo cya Guverinoma cyo kuzamura umushara w’abarimu, avuga ko ari ibintu  bari bamaze igihe basaba ko byakorwa.

Yagize ati “Ku bijyanye n’uburezi hari byinshi bimaze gukorwa twaharaniye. Icya mbere turishimira  cyane, ku bijyanye no kongerera umushara wa mwarimu. Murabizi ko twabiharaniye ko umushara  wiyongera mu matora y’Abadepite yabaye.”

Dr Habineza avuga ko hari icyo Leta yahise ikora.

Ati “Nyuma y’umwaka umwe, bashyizeho 10%, turongera tubagaragariza ko bidahagije, twari tumaze no kugera no mu Nteko, kuko umwarimu yifuzaga ko yakongererwa 100%.”

Yakomeje agira ati “Ariko nagira ngo nshimire Leta y’u Rwanda  ko  bino byifuzo twayihaye, hari abumvaga ko bidashoboka, ko ejo bundi bemeye kongeraho 88% ku barimu  b’amashuri abanza na 40% ku barimu bo mu mashuri yisumbuye.”

Dr Frank Habineza asanga Leta ikwiye no kongera umashuri ku barimu ba Kaminuza.

Ati “Turifuza ko n’abarimu ba Kaminuza bakongererwa umushara. Icyo ntabwo kiragerwaho ariko dufite icyizere ko bazongererwa.”

Ubusanzwe  umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yatangiriraga ku mushahara w’ibihumbi 57Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere  cya Kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90Frw , mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120Frw.

Abarimu bafite impamyabumnenyi ya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916frw. Aba A0 bo bazabona inyongera ya 70.195frw, ibintu ishyaka Green Party risanga ari umusaruro w’ubuvugizi ryakoze.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button