Inkuru NyamukuruUbukungu

Abajya mu imurikagurisha ribera i Gikondo bizejwe umutekano usesuye

Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022 ririmo kubera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ku nshuro ya 25.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera n’Umuyobozi wa PSF (Ifoto RNP Website)

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama, 2022.

CP Kabera yasabye buri wese uri mu imurikagurisha, kwizera umutekano waba uwe bwite ndetse n’uw’ibicuruzwa bye.

Yagize ati: “Iri murikagurishwa mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25 kandi kuba rikomeza kubera hano ni ukubera ko hari umutekano kandi uzakomeza kubungabungwa.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’impanuka zishobora gutera inkongi ku buryo bwihuse, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryateganyije ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakanguriye abari mu imurikagurisha guhamagara kuri 0788311047 igihe baba bahuye n’ikibazo cy’umutekano.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda; Ngabitsinze Jean Chrisostome wari umushyitsi mukuru, yavuze ko imurikagurisha ari amahirwe yo kwagura ubucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati: “Imurikagurisha rihuza abamurikabikorwa batandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bazanye ibicuruzwa binyuranye. Aya ni amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu bucuruzi nk’uko byagiye bigaragara mu mamurikagurisha yabanjirije iri ry’uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko kuva hatangizwa imurikagurisha mu myaka 25 ishize, hagiye habaho impinduka cyane cyane mu ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi ku bamurikabikorwa.

Bapfakurera Robert, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera, PSF yavuze ko imurikagurisha ari urubuga ruhuza abashoramari batandukanye n’ibigo by’ubucuruzi bikabafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Abamurikabikorwa 480 biyandikishije muri iri murikagurisha rya 2022, ryitabirwa n’ababarirwa hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi 10 buri munsi.

IVOMO: Urubuga rwa Polisi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button