Gisagara: Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu bari gukorana ibirori by’ubukwe, yari kumusaba akanakwa, ndetse bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka ku munsi w’ubukwe.
Taliki ya 03 Kanama 2022 nibwo iriya mihango y’ubukwe yagombaga kuba hagati ya Felix na Denyse, umukobwa yari gusabirwa iwabo akaba ari naho bamukoshereza, bagasezeranira imbere y’Imana muri Paruwasi ya Magi ho mu Karere ka Gisagara.
Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe bamwe muri bo bafite impano bari butange abandi baranatwerereye birangira ubukwe butabaye.
Umwe mubari batashye ubwo bukwe yabwiye UMUSEKE ko bategereje abageni ngo basezerane baraheba, yongeho ko bariya bombi muri uyu mwaka wa 2022 aribwo bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Mukindo.
Ati “Umusore yagiye ku wa Gatanu avuga ko agiye gushaka ibijyanye no kwitegura ubukwe ariko anagiye kwiga (asanzwe yiga muri Kaminuza) birangira atagurutse, ariko agenda yabwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n’ubukwe, gusa mbere y’ubukwe nibwo byagaragaye ko umuhungu atari gufata telefone kugera ku munsi w’ubukwe ntiyaza.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bombi bari gusezerana imbere y’Imana bafitanye umwana mukuru w’umukobwa, biracyekwa ko icyatumye umuhungu atagaragara ari uko iwabo (w’umuhungu) batashakaga uwo mukobwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye na bo byabatunguye.
Yavuze ko yaganirije umukobwa amubwira ko umugabo we amaze iminsi itatu atamubona kuko hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kwa Padiri umuhungu ntiyahaboneka.
Ati “Turacyamushakisha, icyatumye ataza mu bukwe ntitwakimenya kereka tumubonye akatwibwirira. Gusa amakuru atugeraho ni muzima ntacyabaye kidasanzwe.”
Gitifu Samuel yongeyeho ko imyiteguro y’ubukwe yose yari yarabayeho aho kuba barahashatse, ubuyobozi bw’Akagari bwaratiwe intebe n’ibyuma byo gucuranga (akagari karabigira) umuhungu yarabyemerewe.
Umukobwa nta kazi agira, naho umuhungu ni umunyeshuri muri Kaminuza, abatashye ubukwe babonye ubukwe butabaye abari bafite impano bazisubizayo, naho ibyari byateguwe by’ibinyobwa n’ubukwe bahise babirya, ibinyobwa biranyobwa.
Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abantu bagiye gushinga ingo kubanza bakagenzura neza byose mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo bya hato na hato.
Umuyobozi yabwiye UMUSEKE ati “Urumva niba umusore yabenze umukobwa ku munsi w’ubukwe, ni icyasha na we ubwe bishobora kwica ibindi biba biri imbere. Abantu bashobora gusesengura umusore akaba ari we munyacyaha kuko akenshi ni na we ufata iya mbere akajyana umukobwa mu Murenge.”
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara
Umuryango wuyu musore nabatindi gusa nabo ntamahoro bazagiraumitima yabo kuko nubugome burenze urugero bakoreye uyu mwana wumukobwa aliko yihangane kuko ibyiza nukutaba muli uriya muryango udashobotse humura imana izaguhorera kandi iguhe umugabo mwiza wumutima
Umusore we abivugaho iki?, Nawe muzamubaze kuruhande rwe kandi ababantu bombi bakeneye kugirwa inama cyane ko barangije no gukora umuryango ibindi byari kutumenyesha gusa.
Ubukwe bw’iki gihe ahanini bwicwa nuko baba bararyamanye mbere y’ubukwe.Umusore agahararuka umukobwa,akamuta.Ni ubugome bukomeye.
Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana “imbere y’imana”?Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha” imbere y’ubutegetsi. Urugero, Maliya na Yozefu bagiye “kwibaruza” imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Ntabwo bagiye mu rusengero.Abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nyamara Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.
Yooo! Mbega umusore w’umugome! Ubuse iyo amubwira mbere aho kumutera agahinda gutyo !
Umusore we abivugaho iki?, Nawe muzamubaze kuruhande rwe kandi ababantu bombi bakeneye kugirwa inama cyane ko barangije no gukora umuryango ibindi byari kutumenyesha gusa.
Yoo!pole sana mukobwa ubwo siwe Imana yariyaramugeneye kweli
Ibaze kweri,abantu batazi gufata imyanzuro…?Harya ngo ariga?Ngo bizamumarire iki se…?Bavandi ndababaye mubyumve.
Abanyamadini bamwe bashuka abayoboke bayo kwanga kujya kwibaruza mu buyobozi(gusezerana imbere y’amategeko)bitwaje ko ngo batemetewe gufata ku birango by’i GihuguNawe uri muri aba?