Andi makuruInkuru Nyamukuru

U Rwanda ruzasobanura uko Rusesabagina yafashwe mu buryo bukurikije amategeko

Umwe mu bashyitsi bakomeye ku isi mu Cyumweru gitaha azasura u Rwanda, uwo ni Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony J. Blinken mu bimuzanye harimo n’umuturage ufite uburenganzira buhoraho bwo kuba muri USA, uyu akaba ari Paul Rusesabagina wakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha byamuhamye.

Antony Blinken azaza mu Rwanda avuye muri Congo

Itangazo u Rwanda rwasohoye rivuga ko rwiteguye kwakira Umunyamabanga wa Leta ya America, Antony Blinken, ndetse no kuganira na we ku bibazo bitandukanye birimo icyerekezo gishya cy’imikoranire y’ibihugu by’Isi mu bijyanye no gufatanya mu iterambere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko mu bindi bizaganirwa harimo ikibazo cy’ibiribwa ku isi ndetse n’ikibazo cy’ingufu.

Abayobozi bazanaganira ku bucuruzi, ishoramari, imihindagurikire y’ibihe no kurwanya iterabwoba.

Blinken utegerejwe i Kigali tariki 10-11 Kanama, 2022 azanaganira n’abayobozi b’u Rwanda ibijyanye no kuhoreza ingabo zibungabunga amahoro ku isi, ikibazo cy’umutekano muke mu Karere n’uruhare u Rwanda rwagira ngo ibintu bige mu buryo, ubufatanye hagati ya America n’u Rwanda ndetse bazaganira ku burenganzira bwa muntu n’imiyoborere.

itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Gukuraho impogamizi ziteza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari ni ibyihutirwa, kandi u Rwanda rwiteguye gushyigikira inzira zose zatangijwe n’Akarere mu gushaka umuti urambye.” 

U Rwanda ruvuga ko hagiye gushira imyaka irenga 10 ruganira na America ku kibazo cya Paul Rusesabagina, uruzinduko rwa Antony Blinken rukaba ari amahirwe yo kongera gusobanura neza ikibazo.

Itangazo rigira riti “U Rwanda rwakiriye aya mahirwe nanone yo kongera gusobanura neza, ku ifatwa rye no gucibwa urubanza ku byaha bikomeye (areganwa n’abandi 20), [ko ifatwa rye] ubwo yabaga muri America rikurikije amategeko haba mu Rwanda no ku mategeko mpuzamahanga.”

Muri Kanama, 2020 Paul rusesabagina wabaga muri America yisanze i Kigali agwa mu kantu. Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zavuze ko we ubwe yizanye i Kigali atabizi, yagera mu Rwanda agafatwa.

Paul Rusesabagina we avuga ko ifatwa rye ridakurikije amategeko kuko “yashimuswe”, ubwo ngo yari muri Qatar ashaka kujya i Bujumbura.

Gusa, u Rwanda rumushinja ibyaha bikomeye byo kugaba ibitero ku butaka bwarwo bikozwe n’umutwe wa FLN-MRCD, aho ibyo bitero muri Nyungwe, muri Nyaruguru na Nyamagabe byaguyemo abaturage b’inzirakarengane.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ukurikije amabaruwa yanditswe n’ubutegetsi bwa Amerika, ntabwo Blinken aje mu mishyikirano, cyane cyane ku byerekeye ifatwa n’urubanza rwa Rusesabagina. Umwanzuro warangije gufatwa. Rusesbagina yarashimuswe kandi bifitiwe ibimenyetso. Umufatanyabikorwa mu ishimutwa: Niwemwungeri yarabyemeje ko yashutse Rusesabagina akamuzana i Kigali. Uwahoze ali umuvugizi wa Leta Busigye yemeje ko Urwanda rwareishye iyo ndege. Perezida wa Repubulika yemeye ko ukuzanywa mu Rwanda kwa Rusesabagina kwapanzwe neza n’Urwanda! Niba koko hari amakosa yakozwe, hagombaga ubufatanye hagati y’ibihugu maze umunyabyaha agashyikirizwa urukiko rubikwiye. Siko byakozwe! Habaye amakosa agomba gukosorwa ariko bitavuze ko uwakoze icyaha atagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

  2. Uwo muswa gashakabuhake,Rugigana nawe azasobanure uko ejobundi igihugu cye Amerika cyishe uwari warasimbuye Bin Laden kimurashishije misile yarashwe na Drone muri Afghanistan none aje gutera ubwoba n’igitutu ngo barekure ikihebe Rusesabagina cyicishije inzirakarengane hafi y’ishyamba rya Nyungwe!gashahurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button