Imikino

Umujyi wa Kigali ugiye gushinga ikipe ya Volleyball

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yemeje ko Umujyi wa Kigali mu minsi ya vuba uzashyiraho ikipe ya Volleyball.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko bugiye kuzashyiraho ikipe ya Volleyball

Nyuma yo gutera inkunga ikipe z’umupira w’amaguru zirimo Kiyovu Sports na AS Kigali FC, Umujyi wa Kigali ugiye gushyira imbaraga no mu yindi mikino y’amaboko irimo na Volleyball.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 3 Kanama, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yemeje ko bagiye gushing ikipe ya Volleyball ariko biri mu nyigo.

Mu gukomeza guteza imbere imikino, Umujyi uherutse gusura Club Rafiki iherereye i Nyamirambo ahazamukiye abakinnyi batandukanye ba Basketball, ugirana ibiganiro n’urubyiruko ruhakorera imyitozo muri ibi biruhuko.

Meya w’Umujyi wa Kigali yemeje ko bagiye gushinga ikipe ya Volleyball

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button