Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi babwiwe ko bagomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage bigaragara aho batuye.
Ibibazo birimo abaturage 16 batagira amacumbi, abafite inzu zimeze nka Nyakatsi bagera kuri 23, Imiryango 29 irarana n’amatungo, abangavu babyariye iwabo batarageza imyaka y’ubukure, n’ibindi nibyo basabwe kuba baranduye.
Mu mwiherero aba bajyanama barimo, Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yavuze ko kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bibabangamiye, bidasaba ko Umujyanama asiba akazi ke kugira ngo abashe kumenya ibibazo abaturage bafite, kuko muri buri Mudugudu haba harimo umujyanama umwe nibura.
Yagize ati: “Hari igihe bamanuka bakajya mu baturage bifashishije ibigenwa n’itegeko, ariko buri wese akoze izo nshingano twasanga imibare y’abari bafite ibibazo igabanutse ku rugero twifuza.”
Niyongira yavuze ko hari bamwe mu baturage bagiye bubakirwa inzu, bagategereza ko Leta ibubakira n’ubwiherero, iyi myumvire niyo dusaba ko abagize Njyanama y’Umurenge n’Utugari bitaho.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi, Rukundo Prudence avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bategura uyu mwiherero ari ukugira ngo ibyo bakora byose bishingira ku nyungu z’Umuturage.
Ati: “Hashize ibyumweru 2 abagize Inama Njyanama y’Umurenge twigabanyijemo amatsinda tumanuka mu Midugudu uko ari 25 kandi twasize tubakemuriye ibibazo by’akarengane bari bafite.”
Rukundo avuga ko bagiye kongeramo ikibatsi muri uyu mwaka, ku buryo iyi mibare y’abafite ibibazo bibangamiye igabanuka.
Umukozi ushinzwe imitegekere y’Inzego zegerejwe abaturage n’Imiyoborere myiza mu Karere ka Kamonyi Murekatete Marie Gorethi mu kiganiro yahaye abajyanama, yavuze ko hari abategereza ko ibibazo bibasanga muri za Komisiyo, yabasabye kujya begera abaturage nk’uko babegeraga babasaba amajwi.
Ati: “Nibatamanuka ngo begere abaturage bazaba bitakariza icyizere babagiriye babatora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Rafiki Mwizerwa yifuje ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye zikorera muri uyu Murenge, zirimo n’abafatangabikorwa.
Ati: “Duhange udushya twifuza ko umuturage ahora ku isonga, twirinde guhora mu bintu bimwe bigaragaza impinduka.”
Mu bindi abajyanama bahawe nk’umukoro harimo kubarura abaturage bazamutse mu ntera mu buryo bw’ubukungu n’abasigaye bakiri mu cyiciro cyo hasi bakeneye gufashwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi buvuga ko uyu mwaka w’ingengo y’Imali wa 2020-2021 usoje bubakiye amacumbi Imiryango 127 itari ifite aho iba.
Mu gihe ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi abubakiwe barenga abaturage 300.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.