Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kanama 2022, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coster yagonganye n’ikamyo, abantu batatu bayiburiramo ubuzima nk’uko Polisi yabibwiye UMUSEKE
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko bagikora ubutabazi gusa abantu batatu bamaze kwitaba Imana.
Yagize ati “Ikihutirwaga ni ubutabazi kandi nicyo tukirimo.”
Impanuka yabareye mu Karere ka Rubavu wenda kwinjira mu Mujyi hafi ya Hotel yitwa Kivu Peace Hotel winjira mu mujyi wa Rubavu.
Ati “Ni aho ngaho ikamyo yamanukaga ijya mu Mujyi wa Rubavu na Coester yajyaga mu Mujyi wa Rubavu [byahuriye].”
Yakomeje ati “Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana ni batatu ariko andi makuru aracyakusanywa.”
Turacyayikurikirana..
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Birababaje cyane pe!
Nihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka