Habyarimana U. Béata wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hagati ya Werurwe 2021 kugeza muri Nyakanga 2022 yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, kimwe mu bigo by’imari bikomeye mu Rwanda.
Azakorana bya hafi na Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali, Alex Bahizi uyobora BK General Insurance, Carine Umutoni ukuriye BK Capital ndetse na Claude Munyangabo uyobora BK Tech House.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, rishimangira ko inshingano yahise azitangira kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Kanama, 2022.
Agaruka kuri izo nshingano nshya zahawe Madamu Habyarimana, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Marc Holtsman, yagize ati: ”Twishimiye kuba twahaye inshingano Béata Habyarimana nk’Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc. Ubuyobozi n’ubunararibonye bwe bwagutse mu rwego rw’imari bizafasha cyane mu iterambere rya BK Group.”
Béata Habyarimana ni impuguke mu by’ubukungu, akaba afite uburambe busaga imyaka igera kuri 20 muri uru rwego. Yakoze mu bigo by’imari haba ibyo mu Rwanda ibyo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Mbere o kuba Minisitiri muri MINICOM, Béata Hbyarimana yari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa akaba n’Umuyobozi w’Agaseke Bank.
Yanakoze mu nzego zo hejuru za Banki y’Abaturage yaje kugurwa na KCB Group igahinduka BPR Bank muri uyu mwaka, ndetse akaba yaranakoreye Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi mu bucuruzi (Business Administration) aho yibanze ku rwego rw’imari yakuye muri Kaminuza Maastricht mu Buholandi mu mwaka wa 2011.
Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yayikuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2000.
IVOMO: Imvaho Nshya
UMUSEKE.RW