Kuwa Gatanu ushize Urukiko rw’ubujurire rwahanaguyeho ibyaha byose Umunya-Koreya Jin Joseph yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.
Jin Joseph kuva muri 2019 Ubushinjacyaha bwari bu mukurikiranyeho icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri.
Umucamanza wasomye icyemezo cy’urukiko yavuze ko ikirego cyatanzwe na Jin Joseph gisaba gusubirishamo urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rwahawe Nimero RPA 00676/2021/HC/KIG kuwa 20/01/2022 ihindutse ku ingingo zose zarwo.
Umucamanza yavuze ko Jin Joseph nyuma yo gukatirwa imyaka itanu muri Mutarama 2021 n’urukiko Rukuru yahise atakambira Perezida w’urukiko rw’Ikirenga asaba gusubirishamo urubanzwa yari yatsinzwe aho uyu mugabo ukomoka k’umugabane wa Aziya yavugaga ko asubirishamo kubera impamvu z’akarengane.
Nyuma y’urubanza rwabaye kuwa 13 Nyakanga 2022 aho Jin Joseph yaburanye ahakana icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri yacyekwagaho n’ubushinjacyaha, akabwira Urukiko ko atari umuntu wo gufungwa kuko afitiye igihugu akamaro kubera Moto za Police yazanye za BMW n’imodoka zo mu bwoko bwa Youndai na KIA mu Rwanda.
Urukiko rw’urubujurire ruvuga ko adahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Umucamaza mu cyemezo cy’Urukiko yavuze ko icyemezo cy’urukiko Rukuru gikatira imyaka itanu Jin Joseph no guha Kanyandekwe Pasacal indishyi z’akababaro zisaga Miliyoni 30Frw ko byose biteshejwe agaciro.
Ubwo icyi cyemezo cyasomwaga cyasomwe n’umucamanza umwe mugihe urubanza rwaburanishijwe n’abacamanza batatu.
Umucamanza warusomye yavuze ko n’ubwo asomye icyemezo cya Jin Joseph na Kanyandekwe Pasacl ko ariko icyemezo kimugira umwere cyafashweho umwanzuro n’abacamanza batatu nk’uko aribo bayoboye iburanisha.
Umucamanza yavuze ko bagenzi be bari mu zindi manza ko ariko basize basinyiye uru rubanza.
Icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Kanyandekwe Pascal na Jin Joseph cyari gusomwa Saa tanu za mugitondo.
Abantu bose bahagereye kugihe abantu bamaze amasaha abiri mu cyumba cy’urukiko Saa saba umwanditsi w’urukiko avuga ko urubanza rwa Jin na Kanyandekwe isomwa ryarwo ritagisomwe ko rwimuriwe nyuma ya sasita ku masaha atatangaje abari baje gusomerwa bose baritahira.
Amakimbirane ya Jin Joseph na Kanyandekwe Pascal aturuka kuri Kashe Jin Joseph yacuze akajya gufungura Sosiyete mu bihugu byo hanze y’ubucuruzi ku mazina ya Kanyandekwe Pascal nawe agakora amasoko atandukanye y’ubucuruzi akazajya asinya mu izina rya Kanyandekwe Pascal nawe mu manyanga birangira Kanyandekwe Pascal yitabaje Inkiko.
Uru rubanza rwavuzwemo akarengane mu bihe bitandukanye.
AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022