AmahangaInkuru Nyamukuru

Lawrence Kanyuka yagizwe Umuvugizi wa M23

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko Lawrence Kanyuka yagizwe Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe akazajya akorana bya hafi na Maj. Willy Ngoma.

Lawrence Kanyuka yagizwe Umuvugizi wa politiki wa M23

M itangazo ryasinyiwe i Sarambwe, M23 yavuze ko kuva kuwa 31 Nyakanga 2022 Maj. Willy Ngoma azajya avugira uyu mutwe mu bijyanye n’igisirikare, mu gihe Lawrence Kanyuka azajya yibanda ku bya politiki.

Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 yanditse kuri Twitter ngo “Twashyizeho Umuvugizi wa M23 ari we Lawrence Kanyuka. Maj Willy Ngoma azakomeza kuba Umuvugizi w’Igisirikare cya M23.”

Icyemezo cyo gushyiraho Umuvugizi mu bya Politiki kije nyuma y’uko n’ubundi uyu mutwe uherutse gushyiraho inzego z’ubutegetsi mu Mujyi wa Bunagana wafashe ndetse n’amwe mu mategeko agomba kugenderwaho n’abaturage mu bice wambuye ingabo za Leta ya Congo.

Si ubwa mbere ahawe inshingano zo gukora mu biro by’ubuvugizi bwa M23 kuko yigeze kuba Umuvugizi Wungirije w’uyu mutwe ukomeje kubera ibamba leta ya congo.

Maj. Willy Ngoma azajya avugira uyu mutwe mu bijyanye n’igisirikare

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button