AmahangaInkuru Nyamukuru

Perezida Ndayishimiye yarakaye cyane, yanenze MONUSCO yishe abigaragambya i Kasindi

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yashenguwe n’ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo zarashe ku baturage bamwe bakahasiga ubuzima.

Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ahitwa i Kasindi ubwo ingabo za MONUSCO kuri iki Cyumweru zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, muri Congo Madamu Bintou Keita, mu itangazo yasohoye yavuze ko bamaganye kiriya gikorwa kigayitse, hahise hatangira iperereza ryihuse ababigizemo uruhare batabwa muri yombi.

Avuga ko abasirikre ba MONUSCO bagaragaje imyitwarire idahwitse ndetse itarimo gushyira mu gaciro bari “bavuye mu biruhuko muri Uganda.”

Ati “Hakurikijwe iyi myitwarire idakwiye kandi idahuye n’inshingano, ababikoze bamenyekanye ndetse bahita batabwa muri yombi, hakaba hategerejwe umwanzuro w’ibizava mu iperereza ryahise ritangira gukorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Congo.”

Itangazo ry’ibiro by’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, rivuga ko “arakajwe” n’ibyabaye, kandi ko ashyigikiye “gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”. 

Perezida Ndayishimiye Evariste anyuze kuri Twitter yamaganye igikorwa cy’ubwicanyi cyakozwe n’ingabo za MONUSCO avuga ko cyagize ingaruka kuri benshi.

Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko acyamaganye.

Yagize ati “Tubabajwe cyane n’igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru i Kasindi cyakozwe na bamwe mu basirikare ba MONUSCO cyagizeho ingaruka kuri benshi. Twihanganishije cyane Guverinoma ya Congo ndetse n’imiryango yabuze abayo.”

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko akomeje gukurikirana ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Hashize igihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bigaragambya basaba ingabo za MONUSCO kuva ku butaka bwabo. Iyi myigaragambyo yahitanye abantu 30 barimo umusirikare wa MONUSCO n’Abapolisi bayo babiri.

Igikorwa cyo kuri iki Cyumweru cyo kurasa ku baturage cyabaye mu gihe Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean Pierre LaCroix ari muri Congo kuvugana n’abayobozi baho ngo bahoshe umwuka mubi n’ibikorwa byamagana MONUSCO.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button