Andi makuruInkuru Nyamukuru

Antony Blinken azasura u Rwanda, kuri gahunda ye harimo na Paul Rusesabagina

‘Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika mu ntangiriro z’ukwezi kwa Munani azasura Congo n’u Rwanda, muri gahunda zimuzanye ngo azanaganira n’u Rwanda ku ifungwa ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina, ubu urimo gukora igihano cy’imyaka 25 yakatiwe n’Urukiko.

Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu mayeri menshi muri Kanama, 2020 akaba yari avuye i Dubai

Antony Blinken kuri gahunda ye azagera mu Rwanda tariki 10 -11 Kanama, 2022. Mu byo azaganira n’abayobozi bakuru mu Rwanda harimo kureba uko rwafasha mu kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo.

Ngo azanavugana n’u Rwanda ibijyanye n’uruhare rwarwo mu gucunga amahoro ku Isi, Demokarasi n’uburyo urubuga rwa politiki rufunze.

Azanaganira ngo ku kibazo cy’umuturage ufite uburenganzira buhoraho bwo kuba muri America ufunzwe mu buryo budakurikije amategeko, uwo ni Paul Rusesabagina.

Ingendo za Antony Blinken azagera muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo.

Muri Congo azaganira n’abategetsi baho ibijyanye n’amatora, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, kurwanya ruswa, gahunda z’iterambere zirimo gushyigikira ubuhinzi, ndetse azanavuga ku bibazo by’umutekano muke muri kiriya gihugu.

Urugendo rwe muri DRCongo ruteganyijwe tariki 9-10 Kanama, 2022.

Antony Blinken azaza mu Rwanda avuye muri Congo

 

Hashize icyumweru muri ako gace ka DRC hari imyigaragambyo yamagana ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20.

Abahatuye bazinenga kunanirwa kubungabunga amahoro, muri aka gace karimo imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, irimo n’ikomoka mu Rwanda, mu Burundi na Uganda.

Abarenga 25 bamaze gupfira muri iyi myigaragambyo nk’uko bivugwa na sosiyete sivile mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Ku kibazo cya Rusesabagina, Leta y’u Rwanda ivuga ko yari ku isonga ry’ibitero by’inyeshyamba za MRCD-FLN mu 2019 byishe abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda, kandi rwagaragaje kenshi ko ubutabera bwigenga bityo ko nta gitutu rukwiye gushyirwaho ku muntu ukekwa ibyaha biremereye.

Antony Blinken yaherukaga muri Africa mu Ugushyingo, 2021 aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal.

Blinken agarutse muri Africa, nyuma y’uko Perezida Joe Biden wa US yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza (12) uyu mwaka.

Rusesabagina yakayiwe imyaka 25 y’igifungo mu rubanza yikuyemo kuko ngo atabonagamo ubutabera

IVOMO: BBC GAHUZA

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. icyangombwa cyo gutura muli America ntkibuza umuntu gukurikiranwa namategeko kumwicanyi cyangwa ushinga umutwe witera bwoba icyo cyangombwa ntkibuza umunyarwanda cyangwa undi kuba umunyagihugu ufite se nyina sekuru,bavukamo nkantswe uwahavuye ejo bundi ntaburyo bunyuranije namategeko bubuza gufata umunyabyaha nushinga umutwe witerabwoba iyo America yo ibahiga ikanabica atari nabantu bayikomokamo azazanwe nibindi ibyo nabizana bazamujyane ajye gusura imva nabamugajwe ningabo zumutwe witerabwoba we nawe ubwe yiyemerera kandi nibimenyetso birahari uretse guturayo niyo yali kuba kavukire ntaburenganzira bwo kwica abanyarwanda ngo yumveko ashyigikiwe nafungwe ahubwo ibyiza nuko yagwamo amagambo akarangira

  2. Ariko ayo mategeko ngo adakurikizwa harya ni ayahe? buriya se bica Bin Laden bakurikije ay’ikihe gihugu? Ntibamuhize bukware kubera ko yishe abanyamerika? Muri make abanyarwanda bo kubica nta kibazo, upfa kuba ufite icyangombwa cyo gutura kwa shitani. Agasuzuguro n’ubwirasi by’aba bazungu nge bingeze ahantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button