Imikino

Kiyovu Sports yabonye umutoza ukomoka mu Bubiligi

Nyuma yo gutandukana n’itsinda ry’abari abatoza ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushaka igisubizo cy’abazabasimbura kandi bakazitwara neza.

Perezida wa Kiyovu niwe wagiye kwiyakirira umutoza mushya uzato iyi kipe

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’umugoroba, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Mvukiyehe Juvénal, bwatangaje ko Umubiligi ufite amamoko yo muri DRC, Alain-André Landeut ari we mutoza mukuru w’iyi kipe.

Uyu mutoza yahawe inshingano zo gutoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere n’ubwo ubuyobozi bw’ikipe bwifuzaga kumusinyisha amasezerano y’imyaka itanu ariko ababera ibamba.

Akimara kwerekanwa, uyu mutoza w’imyaka 45 yavuze ko ikimuzanye ari ugukomereza aho yasanze ikipe kuko atayisanze habi ariko kandi ahamya ko Kiyovu Sports ari ikipe ikomeye.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko bizeye kandi bafitiye icyizere uyu Mubiligi ahanini bitewe n’ubuhanga bamuziho.

Uyu muyobozi yavuze ko bo bifuzaga kumugumana mu myaka itanu iri imbere, ariko yongeraho ko mu gihe ikipe itagera ku ntego zayo no gutandukana ku mpande zombi byarebwaho.

Ati “Sinzi impamvu mwatunguwe no kuba yasinye imyaka itatu. Ubundi twe twifuzaga ko yadusinyira imyaka itanu ariko aranga. Uburyo bwo gutandukana burahari kandi nta ruhande rubangamiwe.”

Alain-André Landeut yatoje amakipe arimo DC Motema Pembe, Berkum Chelse, CIK na Kaloum.

Perezida wa Kiyovu Sports yishimiye umutoza mushya
Ni umutoza wemera ko yaje mu ikipe isanzwe ikomeye

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button