ImikinoInkuru Nyamukuru

Staff yahoze mu Amavubi yimukiye muri Police FC

Nyuma yo guhabwa akazi nk’umutoza mukuru, Mashami Vincent yifuje kuzakorana na bamwe mu bo bahoranye ubwo yari umutoza mukuru mu Amavubi.

Mwambali Serge [wambaye ikoti ritukura] ni umutoza mwiza wongerera imbaraga abakinnyi
Uyu mutoza yahasanze Kirasa Alain ugifite amasezerano y’umwaka umwe, ahita asaba kuzana Higiro Thomas wari umutoza w’abanyezamu muri AS Kigali na Mwambali Serge wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Aba batoza bane bose bagiye gukorana hagamijwe gushaka igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda [icya shampiyona n’icy’Amahoro].

Serge Mwambari wasimbuye Hategekimana Corneille muri Police FC, ni umwe mu beza mu bijyanye no kongerera imbaraga abakinnyi [fitness trainer], cyane ko asanzwe ari we ukora ako kazi mu Amavubi.

Mashami Vincent yizaniye abatoza bakoranye mu Amavubi
Higiro Thomas nawe yamaze gusanga Mashami muri Police FC
Mwambaii yasanze Mashami muri Police FC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button