Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umwe mu bana ba Perezida Kagame vuba aha arasoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiye gusoza amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Sandhurst (Royal Military Academy Sandhurst/RMAS), yubatse ibigwi mu Bwongereza no ku Isi.

Lt Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni avuga ko ahaye ikaze Ian Kagame uri hafi gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Inkuru yamenyekanye ubwo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Lt Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni ndetse akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yifurizaga ishya n’ihirwe Ian Kagame uri hafi gusoza amasomo ye muri iryo shuri, na we yakoreyemo imyitozo ya gisirikare mu mu mwaka wa 1999-2000.

Mu butumwayanyujije ku rubuga rwa Twitter, Lat Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Reka nifuriza ishya n’ihirwe murumuna wanjye, Officer Cadet Ian Kagame uri hafi gusoza buri somo mu masomo agoye atangirwa i Sandhurst. Bitandukanye na bakuru bacu twasanze mu gisirikare ubwo twasozaga amasomo, urungano rwacu rwishimiye kwakira abakiri bato bose.”

RMAS ishuri ritoza abasirikare bakuru bose bo mu ngabo z’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’ibwami, aho bongererwa ubumenyi mu bya gisirikare cyane cyane mu bijyanye no gufata inshingano zo kuyobora ingabo.

Mu gihe cy’amahugurwa ya gisirikare atangirwa muri iryo shuri. Abategurirwa kuba ba Ofisiye bigishwa kubaho bagendera ku ntego nyamukuru y’iryo shuri igira iti: “Gukorera Igihugu nk’Umuyobozi.”

Ibindi bihugu byohereza abasirikare babyo gutorezwa muri RMAS kubera ko ari ishuri ryaciye agahigo mu gutanga amasomo y’ubuyobozi mu bya gisirikare y’intangarugero ku Isi yose.

Mbere yo kwemererwa kwakirwa muri iryo shuri, umukandida abanza guhabwa isuzuma ryo kubazwa ryiswe Army Officer Selection Board (AOSB), uretse ko umuntu wese wemerewe kubazwa bitamuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu Ngabo z’Ubwongereza.

Amasuzuma ya AOSB abera ahitwa Westbury hafi ya Warminster, ikigo bitanga ayo mabazwa kikaba bikorana byahafi na RMAS mu gutegura uburyo bunoze bwo gutoranya abasirikare bemererwa guhabwa amahugurwa muri iyo kaminuza.

Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu gihe mu mwaka wa 2019 na bwo yari mu banyeshuri 38 basoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Gen Muhoozi na we yanyuze muri iri shuri avuga ko ritangirwamo imyitozo ikomeye

 

Ishuri rikomeye ryizwemo n’ibihangange

Radio 10 yabashije kunyuza amaso ku rutonde rwa bamwe mu bantu bakomeye ku Isi bariho n’abapfuye, bize muri iri shuri. Royal Military College ryashinzwe mu 1801 ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.

Urutonde Radio 10 ikesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri Royal Military Academy Sandhurst, barimo Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.

Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu wa Prince Charles. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishuri rya Royal Air Force College Cranwell.

Prince Harry, murumuna wa Prince William na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.

Iri shuri ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.

Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.

Lieutenant General Frederick William “Fred” Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana na we niho yize.

Ian Kagame ni umwe mu bana ba Perezida Paul Kagame ni mukuru wa Bryan Kagame akaba murumuna wa Ivan Cyomoro Kagame
Ian Kagame aherutse gusoza amasomo y’icungamutungo ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri America

IVOMO: Imvaho Nshya & Radio 10 Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Nkuko byagenze muli DRC,Gabon,etc…,nta kabuza aba bahungu bo muli Uganda na Rwanda bazasimbura ba se.Birimo guca amarenga.Niko bigenda henshi muli Afrika.Kandi biterwa nuko mu by’ukuli ari igisirikare kiba kiyobora igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button