Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gakenke: Abaturage bari kwirizwa ku Kagari baryozwa ibendera ryibwe

Abaturage bo mu Murenge wa Muzo mu Kagari ka Kabatezi mu Karere ka Gakenke bavuze ko bagiye kumara icyumweru birizwa ku Kagari nyuma y’aho idarapo ryaho umuntu utaramenyekana aryibye. Ubuyobozi burabihakana bukemera iminsi ibiri ko bwashakaga amakuru.

Ibendera ry’u Rwanda

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022, ari bwo “Umugome” yaje akiba idarapo ryo ku Kagari.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko kuva kuwa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, abaturage basabwe kujya baza ku  Kagari , utabikoze agacibwa amande.

Uyu yagize ati “ Baraduhamagara tukajya ku Kagari tukicara, ni “Songamane” nta wuhaguruka, ntawujya kwihagarika, byageza saa tatu ngo mutahe ariko byageza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mube muhageze.”

Uyu muturage  yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kujya mu bwiherero umuntu yirinda kugira icyo afata, ibintu avuga ko basa nkaho bafunzwe.

Uyu muturage yongeraho ko babitegetswe n’ubuyobozi bityo ko ubirenzeho abihanirwa.

Yagize ati “Ni itegeko, ubirenzeho acibwa 5000Frw. Babanje guca amafaranga 2000frw. None umuntu akibaza ko ryakomeje kubura kandi n’uyu munsi tukaba turi kujyayo,ese nirikomeza kubura, abantu bazamara amezi abiri badakora? Niba inzara itera abantu bakoze none tukaba tugiye kumara ibyumweru bibiri, harimo abacuruzi bazakwa imisoro,kandi nta gahenge , ese ubu tuzasubira mu buzima busanzwe?”

Uyu muturage avuga ko mbere ku Kagari babanje gucungirwa umutekano n’abapolisi ariko kuri ubu aba DASSO ari bo babacungira umutekano ku buryo nta muntu wabasha kuva mu bandi.

Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bubabwira ko mu gihe cyose Idarapo ritaraboneka badashobora kugira icyo bakora.

Yagize ati “ Baratubwira ngo muzane Idarapo ubuzima bugaruke.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muzo, Musanabaganwa Francoise, yabwiye UMUSEKE ko  koko Idarapo ryabuze ndetse abaturage baje ku Kagari iminsi ibiri bityo ko nyuma y’icyo gihe batongeye kuza ku Kagari.

Yagize ati “Nibyo koko idarapo ryarabuze, ikirango cy’igihugu iyo kimaze kubura abaturage bagomba kwegerwa bakaganirizwa. Ni muri urwo rwego twakoranye inama mu gushakisha amakuru, turebe ko ikirango cy’igihugu cyaboneka. Mu by’ukuri  kugeza ubu ntabwo bakiza ku Kagari , baje iminsi ibiri, dushaka amakuru kugira ngo turebe ko twayahuza tukamenya ukuri kw’ibyabaye ku kirango cy’igihugu, tubonye ko tutari kuyabona duhitamo kubasaba ko bakomeza gushakisha amakuru  twese tukayabona.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi ibiri abaturage habayeho gushakisha mu misozi ko iryo darapo ryaboneka .

Yagize ati “Ku munsi wa mbere ko twabimenye nka saa mbili n’igice, tukagenda tugakorana inama nabo, mu masaa cyenda saa kumi ubwo bari baje mu gitondo? ku munsi ukurikiyeho twahuye mu gitondo, tujya gushakisha mu misozi, mu mashyamba no mu bihuru, twongera guhura tugira ngo dufate umwanzuro  mu gikorwa twari twagiyemo.”

Musanabaganwa yavuze ko kugeza ubu nta muntu ukekwa mu kwiba iryo darapo aboneraho gusaba abaturage gukomeza kubungabunga umutekano no gukomeza gufatanya mu gukomeza gushakisha iryo darapo.

Yagize ati “Turabasaba no gutuza bagakomeza ubuzima busanzwe.”

Nubwo ubuyobozi butemeza ko abaturage bari kuryozwa idarapo ryibwe, UMUSEKE wamenye amakuru ko umuntu wese ufite irangamanutu mu Kagari yasabwe kuza ku biro byaho kandi ubirenzeho abihanirwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button