Imikino

Umwungeri Patrick yatangiye kwigira ubutoza

Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda batangiye kuva mu byo gukina bakagana inzira y’ubutoza.

Umwungeri Patrick [wa Kabiri mu bahagaze uva iburyo] yahisemo kujya gutangira kwiga gutoza
Undi wahisemo kujya gutangira gutoza, ni Umwungeri Patrick wahoze ari myugariro wo hagati mu makipe atandukanye.

Uyu musore utaruzuza imyaka 30, yatangiye gufashwa na Casa Mbungo André utoza AS Kigali FC. Bivuze ko uyu musore ashobora kuzaba ari umutoza wa Gatatu muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Umwungeri yazamukiye mu Irerero rya Asec yo ku Kicukiro, akinira amakipe atandukanye arimo Bugesera FC, Police FC, Mukura VS na AS Kigali. Uyu musore kandi yigeze guhabwa mu makipe y’Igihugu y’Ingimbi [Under Ages].

Patrick yiyongereye ku bandi bahagaritse gukina bakiri bato, barimo Bonane Janvier, Mucyo Fred uzwi nka Januzaj n’abandi.

Umwungeri yigeze kuba kapiteni wa Police FC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button