Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: SIABM yasheshwe imigabane isubizwa koperative bashakaga kurundura

Abanyamuryango ba Koperative Iterambere ry’abahinzi borozi b’Amakera (IABM) bemeje ko bagiye kuvana imigabane yabo muri Kampani yitwa SIABM bari bamaze gushinga.
Abanyamuryango ba Koperative IABM bazamuye ibiganza bamaze kwisubiraho ku cyemezo bari bafashe cyo gushyira imigabane yabo muri Kampani.

Iki cyemezo cyo gushinga Kampani yitwa SIABM,  cyafashwe n’abanyamuryango ba Koperative ndetse n’abandi bayobozi batari abanyamuryango b’iyi Koperative.

Bose bemezanya ko Koperative ya IABM ishyiramo imigabane ingana na 92,7% harimo n’imitungo ya Koperative.

Banzura ko uwari usanzwe ari Perezida wa Koperative IABM  Ntamabyariro Jean D’Amour agirwa Perezida wa Kampani, Koperative ikayoborwa na Nyina umubyara.

Bumvikana ko uwari umucungamutungo wa Koperative yimurira izo nshingano muri Kampani SIABM, n’Umucungamari w’iyi Koperative yimurira izo nshingano muri Kampani.

Iyi myanzuro n’ibyemezo abashinze Kampani bafashe ntabwo babanje kugisha inama Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga,  n’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) .

Akarere na RCA bamaze kumenya ko imitungo y’abanyamuryango igiye gushyirwa muri Kampani, basabye ko bongera gutumiza inteko rusange bagasuzumana ubushishozi iki kibazo kuko gishobora guteza igihombo kinini Koperative, abaturage bakabihomberamo bitagifite igaruriro.

Mu nteko rusange y’abanyamuryango idasanzwe yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 28 Nyakanga 2022 Ubuyobozi bukuru bwa RCA, abakozi n’intumwa y’Akarere ka Muhanga bagaragarije Abanyamuryango impungenge bafite z’imitungo yabo igiye gushorwa muri Kampani ariko bavuga ko batabafatira ibyemezo ko icyabazinduye ari ubujyanama.

Mu bisobanuro abanyamuryango batanze bavuze ko batekereje gushinga Kampani nyuma yo kubona ko hari za toni nyinshi z’umusaruro w’ibigori bezaga zikabura abaguzi.

Perezida wa Kampani SIABM Ntamabyariro Jean D’Amour ati “Ubu umusaruro Koperative yari ifite twamaze kuwuha Kampani  niyo igomba kuwugurisha ndetse hari na bamwe mu bakozi kuri ubu bari basanzwe muri Koperative bamaze kujya muri Kampani kandi twabyumvikanyeho mu nteko rusange y’ubushize.”

Prof Harelimana avuga ko  inshingano Kampani ifite zo gucuruza umusaruro, na Koperative ishobora kuzikora.

Ati “Dufite ingero nyinshi z’amakoperative yateye imbere atabikesha za Kampani.”

Prof Harelimana yavuze ko hari zimwe muri Kampani zishingwa ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, zigakiza Abayobozi gusa, abanyamuryango basanzwe bagakuramo  igihombo.

Inteko rusange ishoje umubare munini w’abanyamuryango banyuzwe n’inama bagiriwe basanga nta nyungu bazavana muri Kampani bemeje ko abakozi bari bagiye muri Kampani bagaruka muri Koperative,  bagasesa amasezerano yose bagiranye na SIABM arimo no kugaruza imigabane bari bashoyemo.

Bamwe mu banyamuryango babwiye UMUSEKE ko batigeze bahabwa ibisobanuro birambuye bajya gushinga iyo Kampani.

Abanyamuryango ba Koperative IABM bavuze ko bafashe iki cyemezo cyo gushinga Kampani batabanje gusobanukirwa ingaruka bifite
Gusa hari bamwe bangaga kuva ku izima kubera inyungu bazakura muri Kampani
Umuyobozi Mukuru wa RCA Prof Harelimana Jean Bosco avuga ko Kampani nyinshi zishingwa ku nyungu z’abayobozi aho kuba inyungu rusange z’abanyamuryango
Mukankusi Alphonsine uhagaze niwe wari watorewe Kuyobora IABM asimbuye kuri uwo mwanya umuhungu we Ntamabyariro Jean D’Amour wahawe kuba Perezida wa Kampani SIABM (Sosiyete Iterambere ry’abahinzi borozi b’Amakera)

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button