ImikinoInkuru Nyamukuru

Nyuma y’imyaka 8 Thomas yatandukanye na AS Kigali

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi barimo Ishimwe Christina, Abubakar Lawal, Ndekwe Félix, Rurangwa Mossi na Michael Sarpong, hakurikiyeho uwari umutoza w’abanyezamu.

Higiro Thomas yamaze gutandukana na AS Kigali yari amazemo imyaka umunani

Higiro Thomas wari umaze imyaka umunani muri iyi kipe y’Umujy wa Kigali, yamaze gutandukana nayo. Uyu mutoza azakomereza akazi ke muri Police FC yamaze gusinyira amasezerano.

Higiro ari kumwe na AS Kigali, yegukanye ibikombe bitatu by’Amahoro na kimwe cya Super Coupe.

Yazamuriye urwego abanyezamu batandukanye muri iyi kipe, barimo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, Ndoli Jean Claude werekeje mu butoza, Bate Shamiru ugihari ubu, Rugero Chris, Ntwari Fiacre n’abandi.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button