Mu nama y’Inteko rusange iheruka guhuza abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, hemerejwemo ko mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha, hazatangira shampiyona y’icyiciro cya Gatatu.
Ni shampiyona izakinwa n’abatarengeje imyaka 20, ibigo by’amashuri yisumbuye, amakipe y’Uturere n’amarerero asanzwe abarizwa mu Gihugu hose.
Abanyamuryango ba Ferwafa baganiriye na UMUSEKE, bahamya ko iki cyiciro kizafasha byinshi mu mupira w’amaguru usanzwe ufite amarushanwa make n’ubusanzwe.
Umunyamabanga Mukuru wa Miloplast FC, Alexis Redamptus abona hari ibintu bitatu by’ingenzi iki cyiciro kizongera mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ati “Icya mbere kije gukemura, ni uguhangana. Buriya mu cyiciro cya Kabiri kuko hari uburyo batashyiragamo imbaraga kuko babaga bazi ko batazamanuka, ariko ubu ikipe niba izi ko izamanuka mu cyiciro cya Gatatu bishobora kongera ireme ryo guhangana bya nyabyo.”
Yakomeje agira ati “Icya Kabiri, ni urwego rw’iterambere. Ni icyiciro kizaba kirimo abana bakiri bato kandi abo bana ni bo tumaze igihe twifuza ko babona amarushanwa menshi yo gukina.”
Icya Gatatu Alexis yavuze, ni uburyo bwo guha agaciro iki cyiciro atari ukugishyiraho gusa ngo kitwe ko kiriho ariko kidafite ireme.
Ati “Ariko kugira ngo ibyo byose kugira ngo bigerweho birasaba ikindi cya Gatatu navuga kirimo ubiziranenge. Rikaba irushanwa rifite imbaraga. Rikaba irushanwa rifasha abakinnyi, abaganga, abasifuzi n’abatoza. Ntiribe irushanwa ryo koherezamo umusifuzi umwe kuko ari icyiciro cya Gatatu. Kuko izo nguni izo uzikozeho uba uteje imbere umupira w’amaguru kuko ziruzuzanya.”
Edmon Nkusi Marie ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa, yavuze ko ikipe ebyiri za Mbere muri iki cyiciro zizajya zizamuka mu Cyiciro cya Kabiri, mu gihe ebyiri za nyuma mu cya Kabiri nazo zizajya zimanuka mu cya Gatatu, bityo bikazongera guhangana.
Hari hashize imyaka ijya kugera ku icumi iki cyiciro kidakinwa mu Rwanda, ubwo cyaherukaga gukinwa cyamaze umwaka umwe gusa ariko hari umusanzu cyatanze.
UMUSEKE.RW