Abategura ibihembo n’amarushanwa ya Igisubizo Entertaining batangaje ko bigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.
Mahoro Clement umuyobozi wa Igisubizo Entertaining Arts yabwiye UMUSEKE ko kuri iyi nshuro rifite umwihariko n’udushya twinshi.
Usibye ibihembo bizatangwa ,aba basanzwe bategura iserukiramuco ryitwa Kivu Culture Festival bateguye n’ijoro bise Igisubizo Super Nights.
Clement avuga ko batangiye kwandika abazahatana muri “Igisubizo Talents Detection” mu mpano nshya mu muziki n’urwenya.
Uwifuza guhatana yohereza umwirondoro wa nyawo, amazina akoresha mu buhanzi, ifoto, amashusho aririmba ndetse n’imbuga nkoranyamabaga ze kuri [email protected] no kuri watsap 0785832785.
Guhitamo abazahatana muri iyi Talents Detection bizatangira kuva kuwa ku ya 05-26 Kanama 2022 ni mu gihe kwiyandikisha bizafungwa kuwa 03 Kanama.
Iki cyiciro kizakorerwa ku mbuga nkoranyambaga(online) ndetse n’imbonankubone (Live performance.)
Icyiciro cy’abo mu ruganda rw’imyidagaduro bakunzwe kurusha abandi muri Rubavu kizatangira muri Nzeri 2022.
Gutora muri Igisubizo Entertaining Awards bizatangira kuwa 01 kugeza ku ya 30 Nzeri 2022. Bizabera kuri murandasi (Internet).
Irushanwa ry’Igisubizo Entertaining Awards rizasozwa muri Weekend y’amateka yiswe Igisubizo Super Weekend.
Kuya 01 Ukwakira mu ijoro rya mbere hazaba umuhango wo gutanga ibihembo ku begukanye Igisubizo Talents Detection naho ku ya 02 Ukwakira hazaba igitaramo kizaba cyiganjemo abahanzi n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nturabyishimiye