Inkuru NyamukuruMu cyaro

Abikorera muri Muhanga bavuye muri Mituweli ngo ”ntitanga serivisi bifuza”

Abagize Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga biyemeje kujya mu bwishingizi bufite ikiguzi gihenze kugira  ngo bazajye bishyurirwa miliyoni 6 z’uRwanda barwaye.
Bamwe mu bikorera bavuze ko nta serivisi nziza bahabwaga iyo bitwazaga mituweli

Ibi babivuze mu nama yabahuje n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ndetse n’Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Igihugu.

Iki cyemezo cyo kujya mu bwishingizi butari mutuweli, bagifashe nyuma yuko hari bamwe mu bikorera bagiye bahura n’ikibazo cy’uburwayi bukomeye, ubwisungane bwa mituweli butabasha kwishingira.

Abikorera bavuga ko hari bamwe muri bo barwaye indwara ya Kanseri, Diabète n’izindi bikaba ngombwa ko babakusanyiriza umusanzu nk’ubufasha kugira ngo babashe kubona serivisi iri ku rwego rwisumbuye.

Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko bazajya batanga umusanzu w’ubwishingizi  bakurikije icyiciro cy’ubucuruzi buri wese abarizwamo.

Ati “Hari abatubwira ko iyo bagiye kwivuza kuri mituweli badahabwa serivisi bifuza ndetse niyo bashatse kwivuriza ahandi bitabakundira.”

Kimonyo avuga ko abifite bazajya batanga miliyoni n’igice buri mwaka,abandi miliyoni, abakurikiraho bakishyura ibihumbi 500, aba nyuma bazajya batanga ibihumbi 200.

Ati “Ubusanzwe hari abarwara kandi bafite mutuweli bagahitamo kujya kwivuriza mu Bitaro byigenga bishyuye ikiguzi 100%.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yavuze ko Urugaga rw’abikorera ari inkingi ikomeye Igihugu cyubakiyeho, akavuga ko kujya mu bwishingizi ari ikintu cy’ingenzi.

Ati “Iyi gahunda abikorera y’ubwishingizi abikorera batangije ntacyo izahungabanya mu mibare y’abasanzwe bishyura imisanzu ya mutuweli.”

Bizimana yavuze ko ibi bizatuma babasha gukora binjiriza imisoro Akarere kubera ko bazaba bafite ubuzima buzira umuze.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu bindi bikorwa bitezeho abikorera ari ukuzamura inyubako z’amagorofa muri uyu Mujyi.

Mu byiciro bisanzwe by’ubudehe, umubare munini w’abikorera mu Mujyi wa Muhanga, wabarizwaga mu cyiciro cya kane n’icya 3, nyuma y’amasezerano bateganya gukorana n’ikigo cy’ubwishingizi bashaka gutangamo imisanzu, abikorera ntibazongera kujya ku rutonde rw’abanyamuryango ba Mutuweli guhera uyu mwaka wa 2022-2023.

Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko abifite bazajya batanga miliyoni n’igice buri mwaka
Hagati Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric aganira n’abikorera.
Umusanzu wa nyuma mu bikorera uzahera ku bihumbi 200
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i MUHANGA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button