Ni ibyishimo byinshi mu muryango w’uyu munyamakuru uherutse kwimukira ku mugabane wa América.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, nibwo umuryango wa Taifa wibarutse umwana wa Kabiri [ubuheta] w’umukobwa. Ingabire yibarukiye umukobwa we mu bitaro bya Miami Valley Hospital.
Imfura y’aba bombi yitwa Ausborne wujuje umwaka umwe n’amezi atandatu.
Uyu muryango utuye muri leta ya Ohio mu Mujyi wa Dayton muri Leta Zunze Ubumwe za América. Uyu muryango wagiye muri iki gihugu nyuma yo gutsindira Green Card.
Taifa yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo RadioTv10, City Radio, BTN TV na Fine FM aherukaho.
UMUSEKE.RW
Ni bonkwe ni bonkwe.Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,bariba,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko ijambo ryayo rivuga.