Umwe yagize ati“Ntibareka igitoki ngo cyere,n’amazu bari kuyatobora bakadutwarira imyaka, bakadusanga mu mazu nijoro.”
Undi nawe ati“No mu nzu hasigaye batwinjirana, batwara ihene,inkoko bazimazemo muri uyu Mudugudu.”
Aba baturage bavuze ko kuri ubu nta myaka igisarurwa kuko yibirwa mu murima.
Umwe ati“Bituma tutizigama ,no kubona ubwisungane mu kwivuza nabyo ni ikibazo.Nk’ubu nta muntu ugifite imyumbati mu murima, uragenda ugasanga ibiti bigaramye barayiranduye.”
Undi nawe ati“Umuntu yarizigamaga akabika umwumbati ku gasozi , none ntukirimo, umuntu akizigama agasiga umugozi w’ibijumba none nawo ntukirimo.”
Aba baturage bavuga kandi ibi bikorwa by’ubujura atari ubwa mbere bigaragaye, bagasaba ko inzego z’umutekano zagerageza kubuhosha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore,Ntagwabira Osward, yavuze ko hamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 30 bityo ko inzego z’umutekano zidasinziriye.
Yagize ati“Twarabikurikiranye cyane , nk’ubu hari abantu bakekwaho ubujura bageze kuri 30 bari mu kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito cya Nyamugari. (Nyamugari Transit Center), twagiye tuvana mu bice bitandukanye, abo ni ababonewe ibimenyetso. Ni ukuvuga ngo ababa baburiwe ibimenyetso tuba dukomeza kubakurikirana, kugira ngo tumenye neza ko koko ibyo bakekwaho niba ari ukuri.”
Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage gukaza amarondo kugira ngo ibi bikorwa bibashe guhagarara.
Aba baturage bo Murenge wa Gatore bashyira mu majwi urubyiruko rudafite akazi ko ari rwo rwaba rwishora mu bikorwa by’ubujura ndetse n’ubugizi bwa nabi.
IVOMO: RADIO/TV1