Nyanza: Mu mudugudu wa Rugari mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa impanuka y’imodoka ya RCS yagonze umukecuru ahita apfa.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022 ahagana i saa tatu n’igice za mugitondo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Corolla y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ifite plaque GR 331 E yari itwawe n’umucungagereza igeze ku muhanda Nyanza-Huye igonga umukecuru witwa Rachel Rushirabake w’imyaka 66 y’amavuko ahita yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda
Ati “Uwo mukecuru yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda ahita yitaba Imana.”
Amakuru abatuye muri kariya gace babonye iriya mpanuka bahaye UMUSEKE ni uko nyakwigendera yari agiye mu materaniro muri Kaminuza ya UNILAK aho Abadventiste b’umunsi wa karindwi bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza bari bateraniye.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda yibukije abakoresha umuhanda ko bagomba guteganya bakamenya aho bageze.
Yabwiye abagenzi kwitonda bakareba niba nta binyabiziga bibari hafi mbere yo kwambuka.
SSP Irere yibukije abatwara ibinyabiziga guteganya bareba niba bageze mu nsisiro bakagabanya umuvuduko bakagenda gahoro kandi bagaha uburenganzira abanyamaguru nkuko amategeko abiteganya.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Nyanza.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Inkuru ibabaje cyane.Family ye yihangane.Ariko se koko yitabye Imana?Umubwiriza 9:5,havuga ko upfuye atongera kumva.He is totally unconscious.Nta gice na kimwe cy’umuntu cyongera gukora iyo dupfuye.Ubwonko butuma dutekereza,burabora.Roho idapfa kandi ikomeza gukora iyo dupfuye,yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon.Nkuko bible ivuga,abapfa barumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Abapfa biberaga mu by’isi gusa,batarashatse Imana hakiri kare,ijambo ry’Imana rivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuli.
Yoooo, Inkuru irababaje Ku badivantisti b’umunsi wa Karindwi no Ku muryango wa Mukecuru, gusa Imana imwakire iteka inamwiyereke kandi ikomeze umuryango we nkuko nawe yari agiye kuyisenga. Naruhukire mu mahoro kandi Imana imwiyereke iteka. Hahirwa abapfa bagabapfira muri Nyagasani.
NTAKUNDI!
Basi twihanganishije umuryango wanyakwigendera ibyahishuwe 14:13 uwomuryango yobu7:1:11
Rip mama!!famille mwihangane one day muzamubona